Uko perezida w’ubufaransa Macron yaciye mu rihumye abigaragambya bamagana uruzinduko rwe akinjira muri Congo basinziriye.

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yageze i Kinshasa mu gicuku nyuma y’imyigaragambyo y’abanyecongo bariye karungu bamushinja kudatobora ngo ashyigikire igihugu cyabo mu ntambara gishaka gushoza k’u Rwanda. Ahagana saa 22h00 z’ijoro ryo kuri uyu wa 3 Werurwe 2023 nibwo indege y’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa yageze ku kibuga cy’indege cya Ndjili i Kinshasa, mu gihe abateguraga guhungabanya uruzinduko rwe bari basinziriye.  Umugore w’umuhanzi Fireman ahangayikishijwe n’ubumuga yatewe n’impanuka aherutse gukora.

PerezidaEmmanuel Macron yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Congo Jean-Michel Sama Lukonde Nkienge. Amakuru avuga ko n’ubwo Perezida Macron yageze i Kinshasa nta bwisanzure busesuye afite kuko hari itsinda ry’intakoreka z’abanyecongo ziyemeje guhungabanya urugendo rwe. Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Macron arahura na Perezida Tshisekedi kuri Palais de la Nation aho babanza kuganira mu muhezo.

Biteganijwe ko hashyirwa umukono ku masezerano hagati ya Minisitiri w’imari wa Congo n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubufaransa (AFD). Haraza kuba kandi ikiganiro n’abanyamakuru aho abakuru b’ibihugu byombi bari bwibande ku mutekano mucye ukomeje kuzambya Uburasirazuba bwa Congo. Perezida Macron yagiye muri Congo mu gihe iki gihugu gikomeje kurebana ay’ingwe n’u Rwanda bishinjanya gushyigikira imitwe ihungabanya umutekano wa buri gihugu.

Inkuru Wasoma:  Umupolisi yishe arashe umusore w'imyaka 24 amuziza umukufi yari yambaye

Ni urugendo rwa Macron rugamije gukangurira ibihugu bya Afurika gushyira umukono ku masezerano mashya mu guhangana n’Uburusiya bukomeje kugwiza igikundiro mu bihugu bya Afurika. Ku munsi w’ejo i Kinsasa hiriwe imyigaragambyo yamagana uruzinduko rwa Emmanuel Macron muri Congo basaba ko yerura ku mugaragaro agatanga inkunga yo kurwana n’u Rwanda. Hari abigaragambya bari bikoreye ibyapa biriho amafoto ya Perezida Vladimir Putin bavuga ko ariwe wabakiza ibyo bise “akaga batejwe n’u Rwanda” ko Macron ari umukoloni ufite ukuboko mu bibazo uruhuri byugarije RD Congo na Afurika muri rusange. src: umuseke

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved