Uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports, Murangwa Eric Eugène, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ibivugwa kuri Paul Rusabagina, ko yarokoye Abatutsi benshi bari bahungiye muri Hôtel des Mille Collines bitandukanye n’ukuri.
Murangwa yabigarutseho kuri uyu wa 9 Mata 2025, mu kiganiro yatanze kuri SK FM cyagarutse ku buhamya bw’uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko nyuma yo guhishwa n’interahamwe kubera ko yakiniraga Rayon Sports, we n’uwitwa Jean Paul, bari bangiwe kwinjira ahakoreraga CICR, bajyanywe n’uwari Superefe w’Umujyi wa Kigali kuri Hôtel des Mille Collines, bahaba kugeza muri Gicurasi, aho bakuwe bajyanwa mu Nkambi ya RPA i Kabuga.
Abajijwe niba mu minsi yabaye muri Hôtel des Mille Collines atarigeze abona Paul Rusesabagina wiswe intwari kubera filimi Hotel Rwanda yamukinweho nk’uwarokoye abantu 1268 muri iyo hoteli, Murangwa yasetse.
Yakomeje agira ati “Paul Rusesabagina naramubonye, namubonye inshuro ebyiri mu kwezi namaze muri Mille Collines. Iya mbere namubonye umunsi nahagaze, namusanze ku rwakiriro rwa Mille Collines, ni na we uwo Superefe yatweretse kuko yari amuzi ko ari we muyobozi.”
Kubera ko Murangwa na Jean Paul bari bavuze ko ari abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (UN), aho Murangwa yari yabeshye ko akorera UNICEF, Rusesabagina yababwiye ko ugomba kubakira ari umusirikare mukuru wa MINUAR wari uri aho ngaho, wari umukoloneri wo muri Ghana.
Kuba uwo musirikare atari ahari muri uko kanya, byatumye Rusesabagina ahita ahamagara umukozi wo kuri ‘Reception’, aramubwira ngo “wa musirikare kanaka naza uze kumubereka.”
Murangwa yakomeje agira ati “Impamvu nta yindi ni uko nta muntu winjiraga muri Mille Collines atishyuye. Kugira ngo twe tubashe kumenyerwa buri kimwe nk’abakozi ba UN, twagombaga kwakirwa n’uwo musirikare wari ukuriye abandi aho. Ni yo mpamvu Rusesabagina yabigenje uko.”
Yashimangiye ko bibabaje kubona abantu bafata Rusesabagina nk’intwari, dore ko filime yamukinweho, hari abayobejwe na yo bagatangira kumuhundagazaho ibihembo kugeza kuri ‘Presidential Medal Award of Freedom’, umudali yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.
Ati “Nongeye kubona Rusesabagina umunsi wo kutwimura. Nyuma y’ukwezi. Icyo bisobanura ni uko niba uburyo bavuga Rusesabagina muri Mille Collines byari byo, ntabwo byashoboka ko umuntu wafashije abantu muri ubwo buryo, mu gihe cy’ukwezi wahura na we kabiri. Ni ibintu bibabaje iyo wumva uburyo abantu bacuritse amateka y’ibyabereye muri Mille Collines ku mpamvu zabo bwite.”
Murangwa yavuze ko ku munsi wa mbere we na Jean Paul bageze Hôtel des muri Mille Collines, we kubera ko yakiniraga Rayon Sports, abantu benshi bari muri iyi hoteli bahise babimenya.
Ati “Mu gihe twari dutegereje wa musirikare, abantu baje kundeba, hari abahise bamfata banjyana mu byumba byabo. Ibyo gutegereza wa musirikare, cyane ko njye nari nabeshye ko ndi umukozi wa UN, nsanga bitakiri ngombwa. Naragiye mbayo, tujya mu biganiro by’ibyo twari tumazemo igihe.”
Bigeze ku mugoroba, mu masaha ya Saa Kumi n’Ebyiri, Murangwa yibutse Jean Paul bari kumwe, abahamenyereye bamubwira ko abadafite ibyumba baba muri ‘Restaurant’.
Ati “Naramanutse, nitiranya Restaurant na Cafétéria, hariya kuri piscine. Aho ni ho ba bajandarume bari bafite bariyeri kuri hoteli baruhukiraga. Nageze hasi nsanga nayobye, nshatse gusubirayo banshyira hasi, bamerera nabi. Baravuga ngo waje kudutata, uri inyenzi, hari n’uwavuze ati ‘wowe nakubonye kuri CND, uri Inkotanyi.’”
Yakomeje avuga ko umuntu wagurishaga inzoga abo bajandarume, ari we wamutabaye kuko yavuze ko amuzi bakamwirukana, agahita ajya kubwira abari hejuru muri hoteli ko yafashwe.
Ati “Hari komite y’abantu umunani yari yarashyizweho n’abahungiye aho. Mu by’ukuri iyo komite, ibyitirirwa Rusesabagina ni yo yabikoraga. Ni yo yatuvuganiraga, iyo hazaga abanyamakuru ni yo yavugaga, ni bo bandikaga amabaruwa hirya no hino mu miryango mpuzamahanga. Yaragiye arababwira ngo nsanze Murangwa bimeze gutya, bahita bikora baramanuka, baje ari nka bane.”
“Igihe uwo mujandarume yitegura kunshorera, bari bari kumanuka, batangira kumumbazaho. Yabashyize ku ruhande, ashaka kunshorera, ababwira ngo baravugana agarutse. Nabonye hari umwanya hagati yanjye na we, ndiruka, nzamuka mu byumba hejuru. Birashoboka ko yanyirutseho, ariko ntiyamenye aho ndengeye.”
Bukeye bwaho, Murangwa yatumijwe n’undi mujandarume wakoranaga n’abamuhagaritse, akinjira ku rwakiriro rwa hoteli amukora mu ntoki, aramubwira ati “Sha uri umuntu w’umugabo, iyo utiruka, uriya mushenzi yari akujyanye hanze ngo akurase.”
Murangwa yakomeje agira ati “Impamvu ngarutse kuri icyo kintu ni uko Rusesabagina atigeze amenya icyo kintu. Na nyuma yaho ntiyigeze aza kubaza ngo byagenze gute? Imbere muri Mille Collines ntawigeze avamo ngo bamwice, ariko hari abatarabashije kwinjira kubera ko babujijwe n’abo bajandarume babaga kuri Mille Collines. Kandi abo bajandarume bizwi ko ari Rusesabagina wabasabye ngo baze kurinda umutekano w’abari muri hoteli.”