banner

Uko tariki 11 mata 1994 umunsi wa gatanu wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wiriwe

Kuwa 11 mata 1994 wari umunsi wa gatanu wa Jenoside yakorewe abatutsi, iki gihe Jenoside yari yamaze gufata intera ikomeye mu gihugu ndetse ubuzima bw’abatutsi buri mu kaga gakomeye cyane, haba abari kwicwa ndetse n’abari gushaka uburyo bwose bwo kurokora ubuzima bwabo, aho habayeho no gutereranwa cyane n’abakabarokoreye ubuzima.  Uko tariki 6 z’ukwa 4 mu 1994 umunsi wabanjirije jenoside yakorewe abatutsi wiriwe

Amwe mu mateka yaranze uyu munsi, uwo munsi nibwo ingabo mpuzamahanga z’umuryangi w’abibyumbye MUNUAR zatereranye abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, ni nabwo igitero cyari kiyobowe na Jean Baptiste Gatete cyateye kuri kiliziya ya paruwas gaturika ya Kizigiro bakica abantu 5,500.

Kuwa 11 mata 1994 guverinoma y’abatabazi yimuriye ibirindiro byabo I Gitarama muri RIAM,mu gihe ingabo za FPR zari zimaze gufata uduce tw’ingenzi muri Kigali harimo n’umusozi wa Rebero. Uwo munsi humvikanye amatangazo acicikana avuga ko amahoro yabonetse mu gace ka Ngororero, basaba abatutsi bose barokotse kugana kuri sous perefegitura ku biro, abatutsi bose bari barokotse ubwicanyi bahuriyeyo interahamwe zirabica ntiharokoka n’umwe.

Kuwa 11 mata 1994 interahamwe zifatanije n’impunzi zari zarakuwe mu byabo n’intambara yo muri 1990 zishe abatutsi barenga 425 muri segiteri Mutete, Kimisugi, Muhororo na Rurama muri komini Buyoga. Abatutsikazi bari barashatse abagabo b’abahutu nabo barishwe icyo gihe. Impunzi z’abatutsi zari zahungiye muri CERAI Nyamata zishwe n’interahamwe.

Kuri uyu munsi nibwo impunzi nyinshi zahungiye kuri kiliziya ya Nyamata harimo n’izaturutse kuri CERAI Nyamata. Uwo munsi minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubirigi yabonanye n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye amubwira ko u Bubuligi buri gukura ingabo zabwo mu mutwe wa MINUAR wari ushinzwe kugarura amahoro mu Rwanda. Abatutsi bari bamaze gutereranwa na MINUAR bajyanwe kwicirwa I Nyanza ya Kicukiro, ingabo za FPR zibasha kurokora 97 gusa kuri uwo munsi.

Inkuru Wasoma:  Umukozi wa Sacco yasohowe mu Biro afashwe mu mashati bitewe n’umuyobozi we

Ku wa 11 mata 1994 mu murenge wa Ngoma ku musozi wa Busizi no mu murenge wa Mbogo mu gishanga ku kibuga cy’umupira hiciwe abatutsi. Kuri ubu ni mu karere ka Rurindo. Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Muganza barishwe bose. Ubu ni muri Nyaruguru. Impunzi z’abatutsi zigera kuri 30,000 ziturutse muri segiteri zitandukanye za Mata, Rwamiko, Gorwe, Gisororo na Matyazo zahungiye kuri paruwasi ya Kibeho zakiriwe na padiri Pierre Ngonga.

Gregoire Ndahimana wari Burugumesitiri wa komini ya Kivumu yakoresheje inama abayobozi b’inzego zibanze muri iyi komini abasaba gushishikariza abatutsi bose guhungira ahantu hamwe cyane cyane muri kiliziya ya Nyange ndetse abapolisi bo muri iyi komini basabwa gushishikariza abatutsi ko bibahungira ahantu hamwe aribwo bashobora kurindirwa umutekano byizewe.

Kuva kuri iyi tariki kugera kuwa 15 mata 1994, abatutsi biciwe ahitwaga segiteri Zoko muri serire ya Merezo, ku ishuri ribanza rya Nyamabuye, ku Gitare na Kivum. Ubu ni ahubatse urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Gicumbi. Abatutsi bari bahungiye mu iseminari nto ya Ndera barishwe. Abari bahungiye muri EER Gahini barishwe.

Abatutsi bari bahungiye muri paruwasi ya Muganza muri perefegitura ya Gikongoro barishwe. Hishwe abatutsi I Rubona muri Nkungu, abatutsi muri Macuba-Karambi ubu ni muri nyamasheke barishwe, hishwe abatutsi b’I Muyange muri Nyabitekeri bicirwa muri paruwasi gaturika ya Muyange, abatutsi benshi kubiro bya superefegitura ya Busengo barishwe ubu ni muri Gakenke.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved