Ku wa 6 mata 1994 hari kuwa gatatu isoko ry’I Ntazo n’I Nyamiyaga ku mayaga ryari ryaremye ku manwa ari ibisanzwe, iry’I Kibirizi n’I Nyanza ryari kurema bukeye bwaho kuwa 7 mata 1994, icyo gihe abanyeshuri bose bari mu biruhuko bya pasika. Icyo gihe kandi muri Tuniziya hari hari kubera imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ku inshuri ya 19 nyuma y’uko cyari cyakuwe mu maboko ya Zaire.
Kuri uwo munsi ku mugoroba imikino yari igeze kuri kimwe cya kabiri, Nigeria ivanamo cote d’ivoire kuri penarite 4-2 nyuma y’uko bari banganyije ibitego 2-2. Zambia yari yavanyemo Mali ku bitego 4-0. Muri icyo gihe abanya Kigali nabo ntago bacikwaga no gukurikira imikino y’igikombe cy’isi.
Uretse imikino kandi, mu gihugu cya Tanzaniya muri Arusha, Habyarimana Juvenal yari yagiyeyo gusinya amasezerano yo kugabana ubutegetsi na FPR Inkotanyi. Kuri uwo mugoroba wo kuwa 6 mata 1994 nibwo ubwo yatahaga, indege ye yavaga I dar es salaam ari kumwe n’abantu 11 yahanuwe, hahita hakurikiraho ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wari umaze igihe utegurwa wa jenoside yakorewe abatutsi.