banner

Uko ubwato bwo muri RD Congo bwakoreye impanuka mu Rwanda

Ku wa 11 Werurwe 2024, ubwato bwavaga i Goma bwerekeza i Bukavu muri RD Congo, bwakoreye impanuka ku gice cy’u Rwanda mu Mudugu wa Nyawenya, Akagari ka Bigoga, Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, ni nyuma y’uko umushoferi wari ubutwaye ananiwe kubuyobora neza aho bwajyaga.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, aho yavuze ko ubu bwato bwakoreye impanuka ku butaka bw’u Rwanda ndetse bugonga ubundi bwato buto butanu bwo mu Rwanda burangirika. Gusa ngo icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana neza ariko iperereza ryatangiye.

Yagize ati “Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, harakekwa ikibazo tekiniki ariko harimo harakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri, gusa mu bagenzi 33 bari bari muri ubu bwato nta wakomeretse cyangwa ngo ahatakarize ubuzima, ubu bose bakaba bari ku ruhande rw’u Rwanda kugira ngo bafashwe gusubira muri Congo.”

Inkuru Wasoma:  Akari ku mutima wa Umwali Joyeuse wagaburiye icyayi perezida Ruto avuga ibyababayeho

Yakomeje avuga ko n’ubwo ubu bwato ntawabutakarijemo ubuzima cyangwa ngo akomereke, bwangije ubundi 5 bwo ku ruhande rw’u Rwanda gusa ubu abagenzi bari mu Rwanda kandi nta kibazo bafite igisigaye ni uko harebwa uburyo basubizwa muri RD Congo bakoresheje inzira y’amaguru.

Yongereyeho ko kugira ngo abo bagenzi bave mu Rwanda basubizwe iwabo, bazashakirwa ubundi bwato mu gihe ubwo barimo bugomba gushakirwa ubundi bwo kubukurura kuko bwangiritse cyane.

ACP Rutikanga yagize ati “Kugeza ubu urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Karere ka Rusizi, rurimo gushaka uburyo aba baturage bakongera gusubizwa mu gihugu cyabo, banyuze ku mupaka batongeye guca mu mazi ndetse ubwato bwabo bagomba kubushakira ubundi bwo kubukurura kuko bwangiritse bigaragara”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved