Uko ukekwaho kwiba inka akayihisha mu buriri bwe byamukururiye ibyo atateganyaga

Ku wa Gatanu tariki 02 Mutarama 2024, umugabo witwa Nsengiyumva Alphonse w’imyaka 29 wo mu murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, yafashwe akekwaho kwiba inka akayihisha mu buriri bwe.

Amakuru avuga ko Nsengiyumva yibye iyi nka ayikuye mu Murenge wa Kivuruga ayibye umuturage witwa Nshimiyimana Samuel. Ubwo uwibwe inka yageraga ku rugo rw’uwo ukekwaho ubujura yatangiye kubona ibimenyetso by’uko ari we ushobora kuba yayibye (yabonye aho yagiye ikandagira).

Bidatinze abaturage bahise bahurura, babajije Nsengiyumva iby’iyo nka arahakana avuga ko nta makuru abifitiho gusa ntibyatinze ya nka yahise imutenguha kuko yahise yabirira iwe mu nzu. Ako kanya ikimara kwabira uwakekwagaho kuyiba yahise yirukanka arabacika, binjiye mu nzu basanga inka iri ku buriri bwe yayitwikije inzitiramibu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yameje aya makuru agira ati “Abantu bibwe inka mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke baza bashakisha amakuru, inka ifatirwa muri uyu Murenge wa Gashaki ariko umugabo yabanje guhakana. Mu gihe agihakana inka irabira, binjiye basanga yayihishe mu buriri bwe, iri muri supaneti.”

SP Mwiseneza yakomeje agira ati “Mu gihe agihakana inka yahise yabira, binjiye basanga yayihishe mu buriri bwe, iri muri supaneti. uwo mugabo yahise abaca mu rihumye aracika, arirukanka ubu ari gushakishwa, ariko inka yasubijwe nyirayo.”

Yavuze ko ubwo inka yabonetse kandi ikaba yasubijwe nyirayo, ubu igikurikiyeho ni ugushakisha Nsengiyumva agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akorweho iperereza ku cyaha cy’ubujura akekwaho.

Inkuru Wasoma:  Amakuru mashya ku mupadiri w'i Kabgayi wakurikiranweho gusambanya umwana w’umuhungu

Inkuru Wasoma:  Imfungwa 200 ziganjemo ibyihebe zatorotse gereza zisiga zikoze igikorwa cyateye ubwoba abantu benshi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved