banner

Uko umugabo yishe mugenzi we kubera amakipe Rayon Sports na APR FC

Mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye mu kabari kamwe kari mu gasantere ka Cyanza, habereye imvururu zahuje abafana ba APR FC na Rayon Sports birangira umwe ahasize ubuzima. Izi mvururu zatumye umugabo witwa Uyisaba Claude yica akubise itafari mu mutwe wa mugenzi we witwa Dusabimana Eric w’imyaka 18 y’amavuko.

Ibi ngo byaturutse ku bwumvikane buke hagati y’abafana b’ikipe ya Rayon Sports baserereza abafana ba APR FC ngo ntabwo baherutse kubatsinda. Byabaye kuwa 13 Kanama 2023 mu kabari k’uwitwa Mukamurigo Laurence usanzwe ari umufana wa Rayon Sports.

Uyu mugore ngo yari kumwe n’abahungu be babiri barimo uwitwa Anicet Tuyishimire w’imyaka 28 na Uwayisaba Claude w’imyaka 24 y’amavuko. Nyuma muri ako kabari hinjiyemo uwitwa Niyogitambo Pierre usanzwe ari umufana wa APR FC, uyu Mukamurigo amubwira ko ikipe yabo nta kigenda, ubushyamirane butangira ubwo.

Umuhungu wa nyiri akabari witwa Uwayisaba Claude ngo yahise asohora Niyogitambo usanzwe ari umufana wa APR FC ariko ntibyashimisha mukuru we Tuyishime wababajwe n’uko hasohowe umukiriya azira ikipe afana, bituma bombi batangira kurwana kuko bari basinze.

Inkuru Wasoma:  Mu gihe abanyarwanda bavuga ko atarenze, Mukansanga Salma yashyizwe mu bagore b'icyitegererezo ku isi.

Ngo muri ako kabari haje nanone kwinjira umuntu mushya witwa Dusabimana Eric nawe wari wasinze aje gushungera ibiri kuba, hanyuma uyu Uwayisaba Claude ahita amukubita umutwe anamukubita itafari mu mutwe. TV1 yatangaje ko uyu yahise atangira kuvirirana biza kurangira yihutanwe kwa muganga ariko biba ubusa arapfa.

Abaturage bavuze ko uyu Claude ari we wari watesheje abantu umutwe ndetse ko ari na we wishe uyu nyakwigendera, bityo akaba agomba kubiryozwa. Umuyobozi w’umurenge wa Mbuye, Kayitare Wellars yavuze ko ayo makuru yayamenye ariko ngo ari kuvugwa bitandukanye. Yavuze ko uwakoze icyaha yatawe muri yombi kuko inzego z’umutekano na RIB bahise bahagera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved