Mu gihugu cya Afurika y’Epfo, mu gace ka Nzhelele Biaba muri Limpopo, haturutse inkuru yasize benshi mu gahinda no mu rujijo. Umugore w’imyaka 35 witwa Madamu Nancy Mudau, yatawe muri yombi nyuma y’uko bigaragaye ko amaze imyaka 12 yaka indezo ku bagabo umunani batandukanye, bose babeshywa ko ari bo babyaye umwana umwe.

 

Ni inkuru ibabaje, irimo uburiganya buteye isoni bwatumye abagabo umunani batandukanye bishyura amafaranga atagira ingano abayishyuraga ishuri, abandi ubwisungane mu kwivuza, abandi ibiribwa n’imyambaro, byose babikoraga batekereza ko barimo kubakira ejo hazaza h’umwana wabo.

 

Ariko icyashenguye imitima ya benshi ni uko aya mafaranga atigeze akoreshwa mu kurera uwo mwana nk’uko byari biteganyijwe. Nancy, aho gufasha umwana, yayakoresheje yubaka inzu y’amabengeza, none ubwo yatawe muri yombi, basanze yari no mu bikorwa byo kubaka akabari, byose bivuye mu mbaraga z’abandi.

 

Umwe mu baturanyi babwiye itangazamakuru ayize ati:

“Uyu mugore yaduteye igisebo mu mudugudu. Yari azwi nk’umubyeyi ukunda iterambere, none turebye inyuma, byose byari ku ngufu z’abandi bagabo batari bazi ko barimo kugabana umwana umwe.”

 

Abaturage baratunguwe, bamwe barashavuye cyane. Ibi bintu byahungabanyije icyizere cy’abantu ku rukundo no ku bucuti bw’ababyeyi. Birashengura umutima kuba umuntu yatekereza ko afite umwana akamurera, akamukunda, akamushyigikira, ariko mu by’ukuri yaraguwe mu mutego w’uburiganya bukomeye.

 

Inzego za polisi zavuze ko bagiye gukurikirana neza uko ibintu byagenze, bashaka kumenya aho ayo mafaranga yagiye, ndetse n’ukuri ku mubyeyi w’ukuri w’uwo mwana. Hari icyizere ko ADN (DNA) izakoreshwa kugira ngo hamenyekane se w’umwana nyirizina, bityo abari baraguwe mu mutego bahabwe ubutabera.

 

M