Byari ibyishimo byinshi cyane ku bakunzi b’imikino mu karere ka Rubavu, bari baje kureba umukino wahuje abanyamakuru bo muri aka karere n’abayobozi bo muri aka karere wabereye kuri sitade Umuganda yo mu karere ka Rubavu.
Ni umukino wariuteganijwe kuba saa 3:00 zuzuye kuwa 2 Nyakanga 2023, ariko watinzeho gato kubera ko abakinnyi bose batari bakahageze. Abakinnyi ku mpande zombi bahageze saa kumi zuzuye, umukino waje kurangira saa kumi n’ebyiri amakipe yombi anganyije ibitegko 2-2. Uyu mukino wari uwo kwibohora ku nshuro ya 29 aho wari ufite insanganyamatsiko yitwa ‘Kwibohora byuzuye mu nganji za Rubavu, isoko yo kwigira.’Ikipe y’abayobozi b’akarere ka Rubavu barangajwe imbere n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu Deogratias NzabonimpaIkipe y’abanyamakuru bo mu karere ka Rubavu