Uko Yezu/Yesu wavutse ari umwana w’Imana yaje kuba Imana n’uburyo ab’iwabo babyemera.

Yesu yavutse, akura ndetse akorana n’Abayahudi nk’Intumwa ze. Kugeza ku rupfu rwe yafatwaga nk’Umuyahudi wo muri Israël ariko igitangaje ni uko bene wabo benshi batizera Iyobokamana yatangije mu Isi. Mu 2016, Ikigo cy’Ubushakashatsi, Pew Research Center, cyagaragaje ko 81% by’Abanya-Israël ifatwa nk’igicumbi cy’Abayahudi, iyobokamana ryabo ni “Judaïsm”. Abandi 14% ni Abayisilamu, naho 2% bonyine ni bo Bakirisitu bizera Yezu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Ku bafite imyizerere ya Gikirisitu mu mahanga yose, Israël izwi nk’igihugu cy’isezerano, ubutaka bwera bwavukiyeho bukanapfiraho Umucunguzi wabo. Ku Bayisilamu ni ubutaka butagatifu kuko ni cyo gihugu bizera ko Intumwa y’Imana, Muhammad, yanyuzemo bwa nyuma mbere yo kujyanwa mu Ijuru. Reka tuve muri ibyo tugere ku bizera Yezu. Bitangira yafatwaga nk’umwana w’Imana, Ikinege, Umucunguzi waje kurokora abizera bari mu Isi ngo batarimbuka ahubwo babone ubugingo buhoraho.

Iri jambo turisanga muri Yohana 3:16 havuga hati “Kuko Imana yakunze abari mu Isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.’’ Benshi mu bamwizera bakomeje kumwita batyo ariko uko yagendaga akora ibitangaza birimo kuzura abapfuye no kugendera ku mazi barushaho kumuhimbaza.

YEZU YABA YARAVUZE KO ARI IMANA? Marten Visser ufite Impamyabushobozi y’Ikirenga (PhD) mu by’Iyobokamana, mu 2020 yanditse ko Yezu ubwe yemeje ko ari Imana ndetse agaragaza n’ibindi byabaye inkomoko yo kwitwa atyo. Yasobanuye ko aho yanyuze n’abo yabwirije yababwiraga ko afite “Data” umushoboza byose. Byageze igihe aravuga ati “Njyewe na Data turi umwe” nk’uko bigaragara muri Yohana 10:30. Icyo gihe Abayahudi bamushinje “kwigira Imana kandi ari umuntu” baheraho bamutera amabuye, ari na byo byakomeje gukuririzwa kugeza ku kubambwa kwe.

Muri Matayo 26: 64, Yezu yabajijwe niba ari we Mesiya, Umwana w’Imana. Yasubije Umutambyi Mukuru ati “Wakabimenye…”. Ikindi Marten Visser yavuze ko cyerekana ko Yezu ari Imana, ni igihe yari amaze kubatizwa akabonekerwa n’Umwuka Wera. Icyo gihe inuma yaramanutse imuhagarara ku bitugu, maze ijwi riva mu Ijuru rigira riti “Ng’uyu Umwana wanjye nkunda kandi nkamwishimira.” Visser yemeje ko icyo ari ikimenyetso cy’ “Ubutatu Butagatifu” ari bwo “Imana Mwana” ari yo Yezu wari ku Isi, “Imana Data” yavugiye mu Ijuru ndetse n’“Imana Mwuka” yamanutse mu ishusho y’inuma. Ni ukuvuga ngo Yezu ni Imana. Haba Bibiliya irabigaragaza mu mirongo itandukanye kandi na we ubwe yarabyivugiye.

IBIDASANZWE N’URUJIJO KU MATEKA YA YEZU! Nubwo 81% by’Abanya-Israël bizerera muri “Judaïsm”; mu bintu 12 bikurura ba mukerarugendo cyane muri Israël na Palestine, bitatu bishingiye ku mateka ya Yezu. Umujyi wa Nazareth (aho Malayika Gabriel yabwiriye Mariya ko azabyara Umwana w’Imana) ni aha gatatu. Uwa Bethlehem wubatsemo urusengero yavukiyemo ni uwa gatandatu, naho Umusozi w’i Galilée yabwiririjeho inshuro zitabarika ni uwa munani.

Inkuru Wasoma:  "Ubuhanuzi bari guha M. Assiya bwo kumwambika impeta ni ikinyoma kuko babupanga nari mpari" - Danton Gasigwa

Uwo Yezu yari we ku ibara ry’uruhu na byo biracyari impaka ndende ku buryo byageze aho zizamo n’irondaruhu. Ahenshi bagaragaza ifoto ye ari Umuzungu ufite imisatsi yirabura miremire nk’abavuka mu Burayi. Hari ababibonye nk’igikoresho cyo kwerekana ukwishyira hejuru kw’Abazungu bakomeza kugaragaza ko Abirabura baciriritse, barabyamagana. Umwe mu Bayobozi b’insengero zo mu Bwongereza yigeze kubwira BBC ko bo badakoresha “Yezu w’Umuzungu”.

Yagize ati “Nujya mu nsengero zabo [Abongereza] ntabwo uzabona Yezu w’Umuzungu. Uzahasanga uw’Umushinwa, uwo mu Burasirazuba bwo Hagati […] Uzabona agaragazwa mu buryo butandukanye bitewe n’imico, indimi n’imyumvire.” Ku rundi ruhande, hari abanditsi batandukanye bagiye bagaragaza ko Yezu atari n’Umuyahudi ahubwo yari afite inkomoko mu Buhinde kandi akagira uruhu rwirabura.

Umwongereza, Godfrey Higgins, yabigarutseho mu gitabo yise “Anacalypsis” cyamuritswe mu 1836 amaze gupfa, yemeza ko Yezu yasaga n’Abahinde bo mu Majyaruguru. Nyuma ye hari n’abandi bahanga mu by’Amateka n’Iyobokamana babyanditse. ABAKIRISITU BATEMERA YEZU NK’UMWANA W’IMANA N’IMPAMVU BYAVUZWE KO MARIYA ATATEWE INDA NA YOZEFU: Kwita Yezu umutagatifu kuko Mariya wamubyaye yari isugi, hari Abakirisitu barenga ibihumbi 400 batabyemera.

Abo biganje mu bihugu by’Uburasizazuba bwo Hagati nka Iran, Iraq na Turikiya. Bizera ko ari umwana w’umuntu wakorewemo n’Imana aho kuba Umwana w’Imana. Icyo kuvuga ko Mariya yatwise adatewe inda na Yozefu, bivugwa ko ari bwo buryo bwonyine bwari buhari bwakoreshwa mu myaka Yezu yavutsemo, humvikanishwa ko Imana ari yo yamwohereje kandi ari umwana wayo. Inyandiko zitandukanye zivuga Iyobokamana, zaba iz’Abayahudi, iz’Abaroma n’iz’Abakiristu ntaho zerekana ko Yezu yarongoye cyangwa ngo abyare.

Mu 2003, Dan Brown yasohoye igitabo yise “The Da Vinci Code” agaragazamo ko Mariya Magadalena yari inshoreke ya Yezu ndetse babyaranye umwana. Hasobanuwe ko impamvu bitanditswe mu bitabo by’Iyobokamana ari uko Abakirisitu batekereza ko kuvuga ngo Imana yigize umuntu bifite ireme kurusha uko wavuga ngo nyuma yo kwihindura umuntu yararongoye arabyara.

Ibyo ariko byahinyujwe na Bart Ehrman mu nyandiko yise “Truth and Fiction in the Da Vinci Code”. Yasobanuye ko ibyo kubyarana kwa Mariya Magadalena na Yezu ari ikinyoma cyahimbwe n’Umufaransa, Pierre Plantard, kigasakara mu myaka ya 1960.Ngo yashakaga kugaragaza ko umwana babyaranye ari we mukurambere w’ubwami bw’Aba-Mérovingien bategetse u Bufaransa hagati y’ikinyejana cya gatanu n’icya munani.

Sobanukirwa: Ni ukubera iki abantu bapfa?

Dore ibintu bihamya neza isano iri hagati y’abapfumu n’abapasiteri bamwe na bamwe b’iki gihe.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved