Igisirikare cya Ukraine cyatangiye kwakira abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe (Paranoid Schizophrenia) kubera umubare w’abinjira mu gisirikare cy’iki gihugu ukomeje kugabanyuka.
Kuva mu 2022 Ukraine yatangira intambara yeruye n’u Burusiya yakunze gukangurira abantu kwinjira mu gisirikare, ndetse mu 2024 yagabanyije imyaka y’abemerewe kwinjira mu gisirikare, iva kuri 27 igera kuri 25.
Icyakoze nubwo ubukangurambaga bwo kwinjiza abantu mu gisirikare bwakajijwe ntabwo bwageze ku ntego yabwo kuko umubare w’abagana igisirikare wagabanyutse, bituma iki gihugu gitangira gufata ababonetse bose.
Kugeza ubu igisirikare cya Ukraine kiri kwakira abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe nk’uko byatangajwe na Slidstvo.info.
Umwe mu batanze ubuhamya witwa Vladimir, yavuze ko hari umugabo uherutse kwinjizwa mu gisirikare afite uburwayi bwo mu mutwe, ndetse ko ibizamini by’ubuzima byahabwaga abinjira mu gisirikare bisigaye byarorohejwe ku buryo n’abafite ubumuga basigaye babakira.
Umupolisi utashatse kwivuga izina yabwiye iki kinyamakuru ko umutwe we woherejwemo abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe n’abafite ibibazo byo kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge.
Abarwaye iyi ndwara bashobora kugira ibitekerezo bihabanye n’ukuri, bakagira ibibazo mu kugenzura amarangamurima no gufata imyanzuro, ibi bikaba byatuma barasa ku baturage cyangwa ku basirikare bagenzi babo. Ikindi kibaranga ni ukwikanga no kuba bashobora kwiyahura biturutse ku gahinda gakabije.