Ukraine iri mu nzira zo kwemera ‘Gukina ubusambanyi’ hagamijwe gushakira abasirikare amaramuko

Inteko Ishinga amategeko ya Ukraine yamaze kwemeza ko hari umubare munini w’abaturage wemeza ko havanwaho itegeko rihana ku ngingo y’abakina bakanatunganya ‘Pornography’ kuko biri mu byinjiza amafaranga ajya gufasha abasirikare bari ku rugamba.

Umudepite witwa Yaroslav Zheleznyak ushyigikiye iki gitekerezo, yatangaje ko uko itegeko ryari rimeze riha icyuho ruswa, nyamara kwemera no gutunganya amashusho y’urukozasoni bizafasha gukusanya inkunga yo gufasha abasirikare. Uyu mugabo avuga ko ingingo ya 301 ihana abakora urukozasoni ‘Ntaho utaniye n’ubucucu’ kuko ntacyo ihindura ku kurinda abana ayo mashusho y’urukozasoni, icuruzwa ry’abantu n’ubusambanyi.

Zheleznyak yabwiye ikinyamakuru Kiev Post ati “ntabwo nibura tuvuga ku rubuga rwa OnlyFans, ahubwo turivugira ku kureba Pornography muri rusange.” Yanenze ingingo yo gufungira umuntu muri gereza imyaka 8 kubera kwakira cyangwa se kohererezanya amashusho y’urukozasoni.

Abanya-Ukraine benshi ubu bamaze kwinjira mu mirimo yo gutunganya no gukina pornography. Mu gihembwe cya mbere cya 2023, Ukraine yakiriye imisoro ingana na 920,000$ yaturutse ku mbuga z’abacuruza amashusho y’urukozasoni. Umuryango ukoresha amashusho y’ubwambure bw’abantu mu gukusanya inkunga zo gufasha ingabo za Ukraine, Teronlyfans, uhemba abantu batanze inkunga z’amafoto ateye igikundiro n’ubwuzu.

Umuyobozi w’uyu muryango, Anastasia Kuchmenko yagize ati “uru ni urugero rwiza rw’ukuntu umubiri w’umuntu ugira uruhare rukomeye mu ntambara. Twe nk’abaturage ba Ukraine inshingano yacu ya mbere ni ugushakira abasirikare bacu ibyo bakeneye byose.”

Zheleznyak yagaragaje ko abapolisi ba Ukraine batakaza umwanya munini mu burego by’abakoresha amashusho y’urukozasoni nyamara bakawukoresheje ibindi by’ingenzi. Agaragaza ko abantu barenga ibihumbi 700 bahamagajwe n’inzego z’ubugenzacyaha mu mwaka wa 2022 kubera ibyaha bifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa w’imyaka 26 yihaye intego yo kuryamana n’abagabo 600 mu mwaka umwe

Ishyaka rya Golos rya Zheleznyak, rinaheruka kujyana umushinga wo kwemera abaryamana bahuje ibitsina, rifite imyanya 20 muri 450 igize Inteko Ishinga Amategeko muri Ukraine.

Inkuru Wasoma:  Abagore b’inshoreke batangiye guhigwa bukware bashinjwa gutera igihugu umwaku

Ishyaka rya Golos rya Zheleznyak, rinaheruka kujyana umushinga wo kwemera abaryamana bahuje ibitsina, rifite imyanya 20 muri 450 igize Inteko Ishinga Amategeko muri Ukraine.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved