Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko Guverinoma ya Ukraine iri gutegura igitero gikomeye kigamije kudobya inama ikomeye izahuza Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin n’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Ni inama izaba yibanda cyane ku ntambara u Burusiya bumazemo imyaka muri Ukraine, ikazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Alaska mu Mujyi wa Anchorage nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika, White House.
Ibyo biganiro biteganyijwe ku wa 15 Kanama 2025, bikaba byitezweho byinshi ku iherezo ry’intambara y’u Burusiya na Ukraine no kuzahura umubano w’icyo gihugu na Amerika wajemo agatotsi.
U Burusiya ariko kuri uyu wa 12 Kanama 2025 bwatangaje ko Ukraine iri mu mugambi wo gutegura igitero mu mujyi wa Kharkov, bakacyegeka ku ngabo za bwo kugira ngo babusige icyasha ku ruhando mpuzamahanga.
Iyo Minisiteri yatangaje ko hari abanyamakuru batandukanye bamaze koherezwa muri Kharkov aho bitekerezwa ko ibitero bishobora kugabwa kugira ngo bakore inkuru zishingiye ku iyicwa ry’abasivili bishinjwe u Burusiya.
Ku wa 1 Mata 2022, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashinje ingabo z’u Burusiya kugira uruhare mu kwica abasivili mu Mujyi wa Bucha ariko u Burusiya bwabiteye utwatsi buvuga ko ari ibinyoma byahimbwe bigamije kudobya ibiganiro by’amahoro byari bikomeje icyo gihe biri kubera Istanbul.
U Burusiya bwashimangiye ko ayo, ari amakuru yizewe yabonywe binyuze mu nzira zitandukanye, buhamya ko hari gutegurwa ibitero bikomeye bishobora kwifashishwamo na drones.
Ati “Mu minsi ibanziriza inama yo ku wa Gatanu, ingabo za Ukraine ziteganya kugaba igitero cyateguwe hakoreshejwe indege zidafite abapilote (drones) mu gace kamwe k’umujyi gafite abaturage benshi cyangwa ku bitaro, aho biteganyijwe ko hazabaho igihombo gikomeye ku baturage basanzwe. Abanyamakuru b’Abanyaburayi bajyanywe muri ako gace biteganyijwe ko bahita “bafata amafoto n’amashusho” by’iki gikorwa.”
Ibyo ariko ngo bigamije kugaragaza ko ari u Burusiya buri kubikora ndetse bwagaragaje ko ibitero nk’ibyo bishobora kuba no mu bindi bice bugenzura.
Ni amakuru yagiye hanze nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov aganiriye n’Umunyamabanga wa Leta w’Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio ku nama igiye guhuza abakuru b’ibihugu byombi.
Amerika igaragaza ko nyuma y’ibiganiro bizahuza impande zombi, Perezida Donald Trump na we ashobora kuzasura u Burusiya.