Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ukuboza 2023, ingabo zirwanira mu kirere cya Ukraine zatangaje ko zahanuye indege eshatu z’intambara z’Uburusiya zo mu bwoko bwa Su-34 zirasa amabombe, bivugwa ko izi ndege zari mu Majyepfo y’iki gihugu mu kirere cya Ukraine.
Perezida wa Ukraine, Volodymr Zelensky yashimagije abasirikare bahanuye izo ndege, avuga ko ibi byabereye karere kazahajwe n’imirwano ka Kherson. N’ubwo aya makuru ari kuvugwa gutya ntacyo Moscow iratangaza kuri ibi, ariko bamwe mu banditsi bazwi mu Burusiya batangaje ko bwatakaje.
Perezida Zelensky, mu ijambo atangaza buri wa Gatanu yavuze ko guhanagura izo ndege bizatuma abapilote b’Abarusiya batera Ukraine bamenya ko “Nta numwe utazahanwa, nk’uko byabaye kuri bagenzi babo.” Yavuze ko kandi yavugaye na Minisitiri w’Intebe w’Ubuholandi, Mark Rutte, ku ndege z’intambara za F-16 bazaboherereza.
Kugeza ubu ntacyo Uburusiya buravuga ku ibura rya ziriya ndege, ariko kimwe mu binyamakuru byandika ku ntambara, Fighterbomber, cyatangaje ko habayeho ibura ry’indege n’ubwo umubare wazo utatangajwe, bivugwa ko zishobora kuba zahanuwe na misile za Patriot zikoreshwa muri Amerika. Ndetse bongeyeho ko yaba abarokotse n’abapfuye bose babonetse.
Ukraine yahagaritse ibitero byayo byo guhindukira Uburusiya, kubera ibihe by’ubukonje bukabije muri icyo gihugu, kandi Abarepubulikani bo muri Amerika bakaba bagenda biguru ntege mu gukomeza gutera inkunga igisirikare cya Ukraine. Ubwo Zelensky, yari mu kiganiro n’abanyamakuru yashimangiye ko ibi bitavuze ko Ukraine irimo gutsindwa intambara n’Uburusiya.