Mu kiganiro aheruka kugira mu nama y’i Valdai, Perezida Vladimir Putin yatangaje ko Ukraine yabuze abasirikare barenga 30,000 mu mezi atatu gusa, mu gihe yari yagabye igitero gikomeye mu ntara ya Kursk mu Burusiya. Putin yavuze ko ibi ari igihombo gikomeye ku baturage baUkraine, bakaba baragombye kwishyura “igiciro gikabije” kubera kwitanga bagapfira mpamvu za politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igitero cya Ukraine cyatangiye ku ya 6 Kanama, giherekejwe n’ibikoresho bikomeye ariko gikomwa mu nkokora n’ingabo z’u Burusiya, bikavugwa ko zagezeho zibyirukana. Putin yavuze ko iki gitero cya Kursk kidafite impamvu zifatika za gisirikare, ahubwo cyashimangiye ko Amerika iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ishigikire Ukraine.
Ku ruhande rwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, bifuzaga ko Ukraine yagerageza ndetse igakomeza guhangana n’u Burusiya kugeza mu gihe cy’amatora muri Amerika. Putin yongeyeho ko iyi mpamvu ari yo ituma Kiev ikomeza gushyira ingufu mu bitero, nubwo bigaraga ko bizabagiraho ingaruka mbi, mu mirongo ya mbere y’urugamba ndetse no mu buryo bw’ibikoresho. Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ivuga ko Ukraine yahombye ibikoresho byinshi bya gisirikare harimo , ibifaru 184, ndetse n’imodoka zirenga 1,000.
Abayobozi ba Ukraine bavuga ko iyi ntambara yagabanyije umuvuduko w’ingabo z’u Burusiya mu bice by’uburasirazuba. Ariko, mu kwezi kwa cumi, u Burusiya bwageze ku butaka bwinshi kurusha ibindi bihe byose muri uyu mwaka, nk’uko bigaragazwa n’imibare yo mu binyamakuru.