Ukraine yahishuye ko yahagarika intambara n’u Burusiya aruko yemerewe kwinjira muri OTAN

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko mu gihe umuryango wa NATO wakwemera kwakira Ukraine hashingiwe ku buso yari ifite mbere y’intambara n’u Burusiya, yahita yemera guhagarika intambara imaze imyaka irenga ibiri n’igice ica ibintu, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Ukraine.

Uyu mugabo yari abajijwe niba yakwemera guhagarika intambara mu gihe NATO yakwakira Ukraine, asubiza ko bishoboka, ariko igomba kwakira Ukraine yose, aho kuba igice kimwe cyayo.

NATO ni umuryango w’ibihugu byiyemeje gutabarana wiganjemo ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’ibindi. Ingingo ya gatanu y’amasezerano ashyiraho uwo muryango ivuga ko mu gihe igihugu kimwe gitewe, ibindi bihugu byose byifatanya nacyo mu ntambara.

Ukraine yakunze kwifuza kwinjira muri uyu muryango ariko u Burusiya bukabyanga, buvuga ko Ukraine iramutse iwinjiyemo, byashyira ubusugire bw’iki gihugu mu mazi abira kuko ibikoresho bya NATO byakwegerezwa hafi cyane y’umupaka wabwo.

Gusa amakuru avuga ko hashobora kuba hariho ibiganiro byahuje ibihugu bigize NATO mu kureba uburyo byakwemerera Ukraine kwinjira muri iyi ntambara, ariko igice kinjiramo kikaba ari igice kigenzurwa na Ukraine, aho kuba igice kigenzurwa n’u Burusiya.

Magingo aya, u Burusiya bugenzura hafi 20% y’ubutaka bwa Ukraine.

Inkuru Wasoma:  Urukiko rw’Ikirenga rugiye kumva uruhande rwa TikTok ishobora guhagarikwa muri Amerika

Ibi byaba ari umwihariko kuko rimwe mu mahame yo kwinjira muri uyu muryango ari uko igihugu runaka kitagomba kuba gifite agace kacyo kagenzurwa n’ikindi gihugu, cyangwa se ngo kabe kiyitirirwa n’ibindi bihugu.

Gusa NATO yigeze kwakira Uburengerazuba bw’u Budage mu gihe icyo gihugu cyarimo ibice bibiri, bigatekerezwa ko uburyo busa nk’ubwo ari bwo bwaganiriweho kugira ngo harebwe uburyo bwakoreshwa kuri iki kibazo cya Ukraine.

Ibiganiro bimaze umwaka urenga, icyakora nk’uko Perezida Zelensky yabivuze, ntabwo NATO yari yagira icyo ibwira Ukraine, gusa yemeje ko mu gihe bakwemera kwakira igihugu cye uko cyakabaye, nta kabuza yakwemera guhagarika intambara.

Ati “Ntabwo watumira igice kimwe cy’igihugu. Kubera iki? Kubera ko waba uvuze ko Ukraine ari icyo gice watumiye gusa, ikindi gice [cyafashwe n’u Burusiya] kikaba icy’u Burusiya.”

Uyu mugabo yavuze ko Ukraine iramutse yinjiye muri NATO, yazakoresha inzira z’ibiganiro kugira ngo u Burusiya bwemere kuyisubiza ibice byayo bwigaruriye, akavuga ko iyo ari ingingo yazatwara igihe.

Magingo aya, biragoye kwemeza ko NATO yakwemera kwakira Ukraine mu gihe bizwi neza ko iyi ngingo idashyigikiwe n’u Burusiya, cyane cyane muri ibi bihe by’intambara.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved