Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yivuze imyato nyuma y’aho ingabo z’igihugu cye zigabye ibitero ku bigo by’ingabo z’u Burusiya zirwanira mu kirere, zigatwika indege z’intambara zigera kuri 41.

 

Urwego rwa Ukraine rushinzwe umutekano n’iperereza, SBU, ryasobanuye ko ibi bitero bya drones byiswe “Operation Spider’s Web” byagabwe ku kigo cya gisirikare cya Olenya hafi y’umujyi wa Murmansk ndetse na Belaya mu ntara ya Irkutsk, ku wa 1 Kamena 2025.

 

Uru rwego rwasobanuye ko ibi bitero byasenye indege 34% z’u Burusiya zirasa misile, zifite agaciro kabarirwa kuri miliyari 7 z’Amadolari. Muri izo havugwamo A-50, Tu-95 ndetse na Tu-22M.

 

Perezida Zelensky, mu ijambo yagejeje ku baturage, yasobanuye ko muri ibi bitero hifashishijwe drones 117 kandi ngo byateguriwe iruhande rw’urwego rw’u Burusiya rushinzwe umutekano n’iperereza, FSB.

 

Yagize ati “Uyu munsi, ku butaka bw’umwanzi hakorewe operaziyo nziza, yibasiye gusa ibikorwa bya gisirikare, cyane cyane ibikoresho byifashishwaga mu kurasa muri Ukraine. U Burusiya bwahuye n’igihombo gikomeye, gifite ishingiro kandi bwari bukwiye.”

 

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko gutegura ibi bitero byamaze umwaka n’igice, kandi ko hamwe no kubishyira mu bikorwa byagenze neza cyane. Ati “Bikwiye kuvuganwa icyizere ko iyi operasiyo yihariye.”

 

Bivugwa ko drones zarashe izi ndege zari mu Burusiya, zimwe zari zihishe mu bisenge by’inzu bifungurwa na ‘telecommande’ ndetse no ku makamyo.

Ukraine yagabye iki gitero nyuma yo gushinja u Burusiya kuyigabaho ibitero bya drones 472 ndetse n’imbunda zirasa kure, aho yasobanuye ko yahanuyemo drones 385.

 

Ibitero ku bihugu byombi bivuzwe mu gihe ababihagarariye bateganya guhurira mu biganiro by’amahoro bitaziguye, muri Turukiya kuri uyu wa 2 Kamena 2025.

 

Ibi biganiro byatangiye mu kwezi gushize, bigizwemo uruhare na Perezida Recep Tayyip Erdoğan wa Turukiya.

In this undated photo provided by the Ukrainian Security Service, head of the Security Service Vasyl Malyuk studies a photo of a map of Russia's strategic aviation location in his office in Ukraine. (Ukrainian Security Service via AP)

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.