Ubuyobozi bw’Ingabo za Ukraine bwatangaje ko abasirikare b’u Burusiya barenga ibihumbi 940 baguye mu ntambara bahanganyemo imaze imyaka itatu.
Intambara ishyamiranyije na Ukraine yatangiye ku wa 24 Gashyantare 2022.
Ukraine Independent yanditse ko kuva ku wa 27 kugeza kuri 28 Mata 2025, u Burusiya bwapfushije abasirikare 1160, bunatakaza imodoka 100.
Raporo y’igisirikare cya Ukraine igaragaza ko kuva muri Gashyantare 2022, u Burusiya bwatakaje ibifaru 10.723, imbunda zirasa mu ntera ndende 27.038 , imodoka z’intambara zidatoborwa n’amasasu 22.338, imodoka n’ibikamyo bitwara ibikomoka kuri peteroli 46.292, intwaro zifasha mu bwirinzi bwo mu kirere 1.145, drones 34.083, ubwato bw’intambara 28 n’ibindi byinshi.
Gusa Ukraine ntiyigeze ishyira hanze ibyo uruhande rwayo rwatakaje. Hashize igihe Amerika iri mu rugamba rwo gushaka uko impande zombi zasinya amasezerano y’amahoro intambara igashyirwaho akanomo.