Ukraine:Abarenga 20 bamaze gupfa bahunga intambara

Nkuko bitangazwa  n’itsinda ry’abashinzwe kurinda umupaka ku ruhande rwa Ukraine avuga ko kuva intambara y’u Burusiya n’iki gihugu yatangira, hamaze kugaragara imirambo y’abarenga 20 bapfiriye hafi y’uhuza iki gihugu na Romania ndetse na Hongrie.

Iri tsinda rifite icyicaro mu Mujyi wa Mukachevo mu Burengerazuba bwa Ukraine, wabaye inzira ya benshi baba bagerageza guhunga, bitewe n’uko wegereye ibihugu bine by’ibituranyi birimo Pologne, Slovakie, Hongrie na Romanie.

Kuva muri Gashyantare 2022, iri tsinda ry’abarinzi ryatangaje ko rimaze gusanga imibiri y’abantu 19 bivugwa ko bapfuye barohamye ubwo bageragezaga kwambuka Umugezi wa Tisza, n’abandi batanu bishwe n’ubukonje mu mashyamba.

Amakuru ava muri aka gace avuga ko biteganyijwe ko Abanya-Ukraine benshi bazahunga igihugu bitewe na gahunda ya guverinoma yo gukusanya abantu ibihumbi 500 kugira ngo bajye gutanga ubufasha ku gisirikare cy’igihugu.

Mu 2023, abagabo barenga 11.000 bafashwe bagerageza guhunga igihugu cyabo kugira ngo batajya mu gisirikare mu gihe habarurwa abandi 17.000 bafashwe kuva intambara yatangira bagerageza guhunga imirimo ya gisirikare.

Minisitiri Wungirije w’Ingabo muri Ukraine, Natalya Kalmykova, mu Ukwakira 2023 yavuze ko “abantu babarirwa mu bihumbi bashobora kuba baranze kwinjira mu gisirikare.”

Mu mpera z’umwaka ushize mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, hatambukijwe umushinga w’itegeko usaba kugabanya umubare w’imyaka umuntu asabwa kuba afite kugira ngo yinjire mu gisirikare ukava ku myaka 27 ukagera kuri 25, no gukuraho amategeko akumira ibyiciro bimwe by’abantu kwinjira mu gisirikare barimo n’abafite ubumuga.

Inkuru Wasoma:  Rusizi: Umuganga akurikiranyweho gufata ku ngufu umukobwa w'imyaka 19 wari uje kwivuza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved