Uku niko RDF yavuguruye imwe mu myambarire y’amapeti yari isanzwe ikoresha.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwavuguruye imiterere y’amwe mu mapeti y’Abasirikare yari asanzwe yambarwa ku ntugu, ubu yatangiye kwambarwa mu gatuza ku basirikare bamwe bo ku rwego rwo hasi. Izi mpinduka zabaye ku basirikare bo hasi kugeza ku bofisiye bato, basanzwe bambara amapeti yabo ku ntugu, ubu bazajya bayambara mu gituza mu gihe bari mu mirimo isanzwe y’akazi ka gisirikare yo kurinda umutekano ndetse no ku rugamba.

Iki cyemezo cyatangiye kubahirizwa none tariki 09 Mutarama 2023, aho abasirikare bo kuri izi nzego zabayemo impinduka ku myambarire y’amapeti yabo, batangiye kubyubahiriza mu gihe bari mu bikorwa bya gisirikare. Habaye kandi n’impinduka mu miterere y’amwe mu mapeti yo ku rwego rwo hasi aho yabaga ari udasharu tugonze, ubu hakaba hashyizweho akamenyetso gasa nk’umutemere.

Gusa ku basirikare bo ku rwego rw’abofisiye bo hejuru n’abajenerali, ho amapeti azakomeza kuguma uko yari ateye. Iyi miterere y’amapeti n’imyambarire mishya yayo, bisanzwe bizwi mu bisirikare by’Ibihugu bikomeye birimo nka Leta Zunze Ubumwe za America, aho bamwe mu basirikare baba bari ku rugamba bambara amapeti mu gatuza.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yatemye mugenzi we mu mutwe bapfa indaya.

Ibi bituma abanzi batamenya gutandukanya umusirikare mukuru n’umuto, kuko amapeti yabo aba atagaragara dore ko aba ari mu gatuza. Mu bihe bitandukanye, bamwe mu basirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Bihugu binyuranye nko muri Mozambique aho bamaze iminsi bari mu rugamba rwo kurwanya ibyihebe, bamwe mu basirikare bakuru bayoboye uru rugamba bagiye bagaragara bakuyemo amapeti yabo.

Ibi byabaga byakozwe mu rwego rwo kurushaho kuzuza inshingano zabo ariko abo bahanganye batamenye amapeti yabo.

Uburyo umugabo wagiye kwiha akabyizi ku mugore w’abandi yahuye n’uruvagusenya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved