Ntabwo hashize igihe kinini mu bitangazamakuru hatangiye kuvugwa inkuru y’uko Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ndetse wabaye n’umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, ariwe watumye izina gereza rihinduka ‘Igororero’. Ibi byavuzweho ubwo uwitwa Mutimura Abed uzwi nka AB Godwin avuye I Mageragere afunguwe, aho yabikomojeho.
Icyo gihe AB Godwin yavuze ko Bamporiki ari mu bagororwa batinyitse I Mageragere, ati “Bamporiki ni umuntu wubashywe hariya, no muri komite yose yo muri gereza niwe mukuru. Ubundi gitifu ni we uba ukuriye gereza, ariko Bamporiki we ni umuvunyi. Ni umunyacyubahiro cyane, ni wa muntu hashobora kuba nk’inama y’ikigo, agatanga proposal igahita ikorwa. Bamporiki ni we wasabye ko gereza irekera kwitwa gereza ikitwa igororero, abisaba harimo inama y’ikigo, na DP w’ikigo.”
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, RCS, SP Daniel Rafiki Kabanguka, aravuga ko ibyo Atari ukuri kubera ko Bamporiki Edouard ntabwo ari mu bantu batekerereza cyangwa se bafatira ibyemezo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora.
Yagize ati “Ibyo ni ibinyoma bidakwiriye guhabwa ishingiro. Ubundi Bamporiki amaze igihe kingana iki afunze? Ibyo ni ibinyoma bidafite icyo bishingiyeho kuko ntabwo Bamporiki ari mu bantu batekerereza cyangwa se bafatira ibyemezo Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora.” Yakomeje avuga ko uwabivuze yabivuze ku giti cye cyangwa se hari ibindi agamije.
Yakomeje avuga ko icyo gitekerezo kirenze ibyo abo bantu batekereza kuko ni igitekerezo cy’igihugu bijyanye na gahunda ya Leta. Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora rugengwa n’itegeko No 021/2022 ryo kuwa 29/02/2022. Mu igazeti ya Leta yasohotse kuwa 21 Ukwakira 2022, harimo itegeko rivuga ko hatazongera kuvugwa ijambo ‘Imfungwa’ ahubwo ari ‘Umuntu ufunzwe’.
Bamporiki Edouard afungiye mu igororero rya Nyarugenge kuva muri Mutarama 2023, aho yahamwe n’icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, aho urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 5.
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’igorora, SP Daniel rafiki