Hashize iminsi havugwa ko umubano wa Hakizimana Amani wamamaye nka Amag The Black na Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie wongeye kuzamo agatotsi, nyuma y’uko Bruce Melodie yongeye kumutwarira umugore. Ni amakuru agenda yisubiranya ndetse akagenda ahuzwa n’uburyo aba bombi bakuranye bakiri bato, bikarenga bakanafashanya mu muziki kugeza ubwo ibyavugirwaga mu mutima bihabwa intebe bikajya no mu buzima busanzwe.
Hari amakuru yavugaga ko Bruce Melodie aherutse gutwara umugore wa Amag The Black ndetse ko umubano wabo utameze neza, ku buryo aho bahurira rwabura gica bitewe n’uburyo umwe yijunditse undi. Mu kiganiro Amag The Black yagiranye na inyaRwada.com yasobanuye byinshi kuri aya makuru avuga ko Bruce Melodie atigeze amutwarira umugore kuko basezeranye, ahubwo abayatangaje iyo bavuga ko ari Copine we byari kumvikana bakareka kubunza ibihuha.
N’ubwo yahakanye aya makuru yavugaga ko Bruce Melodie yamutwariye umugore, Amag The Black ntiyigeze yerura ngo avuge ko umubano we na Bruce Melodie uhagaze neza kuko ubwo twamubazaga niba uhagaze neza yavuze ko utagomba guhagarara neza. Yagize ati “Hadutse icyorezo cyo kuba abantu bavuga ibintu kuri youtube badafitiye gihamya. Umuntu agutwarira umugore mwarasezeranye imbere y’amana? Byaba ari ibihuha, ni ibintu bidafite gihamya kuko kereka abaye agutwariye umucopine, naho umugore twarasezeranye.’’
Ku bijyanye n’umubano we na Bruce Melodie, Amag The Black yaciye amarenga y’uko udahagaze neza ubwo nyuma y’igihe basubiranye, ndetse akaza no kumutumira mu gitaramo cye cy’imyaka 10 amaze mu muziki. Aha yagize ati “Ntabwo umubano wanjye na Melodie ugomba guhagarara neza.’’ Bijya gutangira, Ama G The Black yigeze gutangaza ko gushwana kwe n’umuhanzi Bruce Melodie bifitanye isano ya bugufi n’umugore we, Uwase Liliane barwubakanye.
Icyo gihe Ama-G The Black yahamije ko adashobora kwemerera na rimwe umuntu runaka kwinjira mu buzima bwe n’umugore we, ari nabyo yapfuye na Bruce Melodie. Icyo gihe yavuze ko we na Bruce Melodie babaye inshuti bigatinda, ariko ko iyo bigeze ku muryango buri wese akwiye kureba mu mutemeri we. Yakomeje avuga ko kutumvikana kwe na Bruce Melodie bidaturuka ku mafaranga ibihumbi makumyabiri by’u Rwanda (20,000 Frw) bivugwa ko yari afitiye umurinzi wa Bruce Melodie witwa Jean Luc, ahubwo ko byose bifite imizi ku mugore we, Uwase Liliane.
Yavuze ko n’ubwo Bruce Melodie akomeza kwihunza ukuri, atayobewe ko icyo bapfa ari Uwase Liliane umugore wa Ama G. Ama-G The Black yavuze ko adashaka kwerura ngo avuge uko byagenze kugira ngo umugore we abe imbarutso yo gushwanisha ubucuti bwe na Bruce Melodie, bashuditse kuva ku munsi wa mbere bikagera n’aho Bruce Melodie akorera Audio Production muri Studio ya Ama G yabaga mu Kajasi.
Mu 2011 kugeza mu 2018, umubano wa Bruce Melodie na Amag The Black wari nta makemwa. Mbere y’uko aba bahanzi batera imbere umwe akagenda biguru ntege undi agahabwa inkoni y’ubushumba, urwango n’amakimbirane byarazamutse. Amag The Black utari kuvuga nabi inshuti ye, uwo yakoresheje muri studio, umuturanyi we i Kanombe ndetse n’umwe mu bamufashije kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye, byari bigoye kuba hakumvikana urunturuntu mu mubano wabo
Imyaka 8 babanye neza yaje kurangira buri wese atangira kureba nabi mugenzi we. Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, kandi iterambere riteranya inshuti ziryaryana. Usubije amaso inyuma ukareba umuziki wa Amag The Black mbere ya 2018, wasanga indirimbo nyinshi yarazifashwagamo na Bruce Melodie. Indirimbo “Turi ku ishuri”, “agakayi”, “Mana yanjye”, “Ziada”. Mu 2011 umuhanzi Dr Jiji yigeze kubahuriza mu ndirimbo yarikoroje igasiga inkuru i musozi, ariko kuri ubu byabaye umuco gukoresha abakobwa bagaragaza bimwe mu bice bihishe uburanga bwabo mu mashusho y’indirimbo.
Niba hari abahanzi babanye kuva mu bihe bibi n’ibyiza, kuva mu bwana kugera mu busore, ni Ama G The Black na Bruce Melodie. Ibi bishimangirwa n’ibikorwa bishingiye ku bihangano akangari bakoranye, nahamya ntashidikanya ko ari bo bahanzi bahuriye mu ndirimbo nyinshi kuruta abandi mu Rwanda rwa none bakora muzika atari itsinda. Ubwo Bruce Melodie yakoraga igitaramo cy’imyaka icumi amaze mu muziki yazanye Ama G The Black ku rubyiniro nk’imbarutso yo kwerekana ko nta rwango bigeze, gusa kuri ubu Ama G yongeye guca amarenga y’uko rwongeye kuzamo agatotsi. Source: Inyarwanda.
Undi muhanzi ukomeye yajyanwe mu rukiko n’umugore we kubera iyi mpamvu.