Mu gihe Perezida Tshisekedi akomeje guhakana ko ntabacacuro bari gufatanya n’ingabo ze mu kurwanya M23 ,Umuvugizi wayo wungirije mu bya Potiki,Munyarugero Canisius ashimangira ko aba bacancuro b’Abarusiya bahari ku rugamba kandi ko barikurwanya uyu mutwe ndetse ko akurikije ibyo abona Leta ya Congo ishobora kuba irimo gushaka abandi.
Akomeza avuga ko kuba M23 ikomeje gutakambira imiryango mpuzamahanga ngo yumwe impamvu y’intambara yabo bikanga ari ishyano kandi ko igihe kizagera impamvu yabo ikumvikana cyane. Ku bijyanye n’amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Munyarugero yabwiye UKWEZI ko nabo bashobora kuvamo Perezida.
Ku mpamvu yatumwe uyu mutwe wubura intambara , Munyarugero avuga ko M23 iri mu nzira igororotse cyane ko ubu abo barwaniye batekanye nubwo hari abakomeje kwicwa.Yemeza ko ikibabaje kurushaho ari uko uyu mutwe wubahirije amasezerano y’I Luanda na Nairobi mu gihe FDLR yagomba gutaha mu Rwanda yarengejwe ingohe. Ati’’ Imbaraga z’amahanga zitagira ukuri zirangirira mu kirere’’
Ashimangira ko kugeza n’ubu M23 icyibasirwa n’ibitero by’Ingabo za Leta zifatanyije n’Abacancuro b’Abarusiya , FDLR n’izindi nyeshyamba zidafite umurongo ariko ko icyo barwanira bazaharanira kukigeraho kandi ko bazirwanaho mu bushobozi bwabo ati’’ Imana ntabwo izemera ko abo yaremye bose bagomba gupfa bagashira’’’
Umutwe wa M23 wemeje ko wamaze kuva mu birindiro wari ufite mu gace ka Kibumba, ndetse ko witeguye no gushyikiriza Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) Ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo, kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama 2023. Ni ibyemezo uyu mutwe uvuga ko wemeye gushyira mu bikorwa mu kubahiriza ibyemezo by’inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yabereye i Luanda muri Angola mu mwaka ushize, yasabye M23 guhagarika imirwano no kuva mu birindiro yari imaze gufata.
Icyakora, ibinyamakuru bitandukanye byaje gutangaza ko hashingiwe ku makuru atangwa n’abaturage, abasirikare ba M23 batavuye muri Kibumba. source: Ukwezi