Ukuri ku biri kuvugwa ko abandi basirikare boherejwe muri RD Congo guhangana na M23  

Hashingiwe ku masezerano yo gufashanya igihugu cy’u Burundi cyagiranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kanama 2023, Leta y’u Burundi yohereje abandi basirikare basaga 614 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri RD Congo kugira ngo basimbura abapfiriye n’abakomerekeye ku rugamba bahanganyemo na M23.

Kuva tariki ya 01 Ukwakira 2023, abasirikare b’u Burundi binjira mu mirwano yo guhangana n’umutwe wa M23, abenshi bamaze kuhatakariza ubuzima ndetse harimo n’abafite amazina akomeye. Ndetse hari n’abandi uyu mutwe wa M23 wagiye utangaza ko wafashe n’ubwo Perezida Ndayishimiye w’u Burundi abihakana akabita abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara.

Amakuru ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko abasirikare boherejwe n’u Burundi bagowe cyane n’urugamba bahanganyemo n’izi nyeshyamba ndetse bigahuzwa no kuba bivugwa ko amafaranga basezeranyijwe hashingiwe kuri aya masezerano batayishyurwaga yose.

Byageze aho abasirikare bamwe banga kurwana n’inyeshyamba za M23, bitewe n’impamvu zirimo kuba abasirikare ba RDC babatererana ku rugamba, barwanira hamwe n’imitwe y’inyeshyamba yitwara nabi no kuba amafaranga basezeranyijwe hashingiwe kuri aya masezerano batayishyurwaga yose.

Aba basirikare boherejwe muri Congo mu rwego kuziba icyuho cya bamwe mu basirikare bapfuye, abakomeretse ndetse n’abanze kurwana na M23, Perezida Ndayishimiye yategetse ko muri Kivu y’Amajyaruguru hoherezwa abandi basaga 6000 dore ko bivugwa ko umusirikare umwe yishyurwa amadolari 5000.

Aba basirikare boherejwe bayobowe na Lieutenant Colonel Ndayishimiye Aaron waturutse muri Batayo ya 112 mu ngabo z’u Burundi, akaba yungirijwe na Major Pamphile Nizonkiza na we waturutse muri iyi batayo. Ndetse bakaba bagiye gufatanya n’Ingabo za Congo (FARDC) hamwe n’izindi ngabo bafatanya muri uru rugamba bahanganyemo na M23.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved