Umusaza w’imyaka 64 akurikiranyweho gusabyanya umwana w’imyaka 3

Mu ijoro ryo ku wa 04 Mutarama 2024, ni bwo abashinzwe umutekano mu Kagari ka Munanira ll mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, bahawe amakuru n’uwitwa Dusabemungu Venantie avuga ko hari umwana w’imyaka itatu wasambanyijwe n’umusaza w’imyaka 64 y’amavuko.

Amakuru avuga ko Dusabemungu Venantie watanze aya makuru ari na we nyina w’uyu mwana witwa Ineza Chance, akaba yavuze ko uwamusambanyirije umwana ari umusaza witwa Karinda Steri w’imyaka 64. Bikekwa ko uyu mwana yafashwe yasambanyijwe ku wa 30 Ukuboza 2023, bikabera mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira ll mu Mudugudu wa Gasiza.

Uyu mubyeyi uvuga ko umwana we yasambanyijwe, avuga ko yari mu kazi ke gasanzwe k’ubudozi akabona umwana we aje amusanga afata igitambaro akihanaguza. Umubyeyi yahise abaza umwana we ikintu yabaye, Ineza amusubiza ko Karinda amaze kumusambanya. Umubyeyi arebye umwana we asanga afite amasohoro ku bibero bye ariko ahita yihutira kumujyana kwa muganga kuri Centre de Sante ya Kabusunzu.

Ineza bikekwa ko yasambanyijwe asanzwe yiga mu mwaka wa Kabiri mu mashuri y’incuke yo kuri APACE. Ubwo uyu mwana yatangaga amakuru y’uko byagenze yavuze ko Karinda yamusabye kumusura, yahagera akamukurura amujyana mu cyumba cye ari na ho avuga ko yamusambanyirije.

Mama wa Ineza yahise atanga ikirego muri RIB sitasiyo ya Rwezamenyo naho Karinda ahita atabwa muri yombi, umwana atangira kwitabwaho ku Bitaro bya Muhima. Uyu mubyeyi nyuma yo kuva ku Bitaro aganira na UMUSEKE dukesha iyi nkuru yavuze ko bahawe kuzasubiraya mu kwezi kwa Mata ngo harebwe niba uyu mwana nta bwandu yatewe kuko bugaragara mu mezi atanu.

Inkuru Wasoma:  Hari akarere ko mu Burasirazuba abanyeshuri bataguze intebe biga bicaye hasi

Uyu mubyeyi yatangaje ko kugeza ubu umwana we nta zindi ndwara aragaragaza cyane ko bahise bihutira guha ubuvuzi bw’ibanze uwo mwana bikekwa ko yasambanyijwe n’umusaza.

Inkuru Wasoma:  Kigali: Imodoka itwara abanyeshuri b’inshuke yakoze impanuka barindwi barakomereka

Uyu mubyeyi yatangaje ko kugeza ubu umwana we nta zindi ndwara aragaragaza cyane ko bahise bihutira guha ubuvuzi bw’ibanze uwo mwana bikekwa ko yasambanyijwe n’umusaza.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved