Ukuri ku bivugwa ku w’undi muyobozi w’ikigo ukekwaho gusambanya undi mwarimu bahuje igitsina

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatagaje ko rwataye muri yombi Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza giherereye mu Karere ka Ruhango, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha umwarimu imibonano mpuzabitsina ku gahato umwarimu w’umugabo wigisha kuri iki kigo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko ibi byabaye ku wa 09 Mutarama 2024, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Murama, mu Mudugudu wa Karambo mu Karere ka Ruhango, ndetse uyu muyobozi ahita atabwa muri yombi.

Kugeza ubu uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabagali mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko. Amakuru avuga ko uyu mugabo watawe muri yombi icyaha nk’iki atari ubwa mbere agikurikiranyweho kuko mu Ugushyingo 2021 yaketswe abana b’abahungu bigaga ku kigo yayoboraga.

Nyuma y’uko atawe muri yombi yaje gufungurwa n’Urukiko by’agateganyo kubera kubura ibimenyetso bihagije. Uhamijwe n’Urukiko icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Inkuru Wasoma:  Uko perezida w'ubufaransa Macron yaciye mu rihumye abigaragambya bamagana uruzinduko rwe akinjira muri Congo basinziriye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved