Kuva kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ukuboza 2023, ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amakuru avuga ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel yaba yarababariwe ariko urwego rwamuhaye imbabazi ntiruvugwe, agahabwa uruhushya rwo gusohoka muri gereza, akitabira ubukwe bw’umwana we.
Aya makuru yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, aho rwavuze ko rwahaye uruhushya Gasana ngo yitabire ubwo bukwe. Iyi nkuru yagiye hanze kubera ifoto yakomeje gusakara hirya no hino irimo CG (Rtd) Gasana Emmanuel bikavugwa ko yaba yaritabiriye ubukwe bw’umwana we.
RCS yemeje aya makuru igira iti “CG (Rtd) Gasana Emmanuel yahawe uruhushya rwo gusohoka nk’uko n’abandi bazihabwa bagasohoka ariko ntabwo yahawe imbabazi nk’uko biri kuvugwa n’abantu.”ubwo CG (Rtd) Gasana Emmanuel yajuriraga ku ifungwa n’ifungurwa rye, Urukiko rwamwangiye kuburana adafunze kuko ngo ashobora gutoroka ubutabera.