Ukuri kwagaragajwe nyuma y’iminsi havugwa amakuru ko umunyarwenya Dogiteri Nsabi yitabye Imana  

Umunyarwenya ukomoka mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, Nsabimana Eric wamamaye nka Dogiteri Nsabi yavuguruje inkuru zimaze iminsi zimuvugwaho, zivugako yamaze kwitaba Imana ahamya ko agihumeka.

Dogiteri Nsabi uri mu banyarwenya bagezweho mu Rwanda yatangaje ibi nyuma y’igihe hakwirakwiye inkuru n’amaforo bivuga ko yamaze kwitaba Imana, avuga ko byamuteye kwibaza byinshi ariko nyamara nta cyabuza ubuzima gukomeza kuko yarakomeje abaho nk’ibisanze.

Nsabi yafashe ifoto yari imaze gukwirakwira yanditseho amagambo bandika ku muntu wapfuye, RIP, cyangwa se ngo ruhukira mu mahoro ayishyira ku rubuga rwe rwa WhatsApp, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko yayikuye kuri Facebook ndetse avuga ko bitamuteye ubwoba kuko n’ubundi ariyo nzira ya buri wese utuye ku Isi.

Nsabi yagize ati “Nta bwoba mfite kuko n’ubundi nzataha. Hano ku Isi si iwacu.” Uyu musore akomeje kwamamara uko bwije n’uko bukeye binyuze mu mwuga we wo gukina filime na n’urwenya binyura ku ishene ya YouTube.

Dogiteri Nsabi yabinyujije mu butumwa burimo gushimira yahaye abamukurikira ku rubuga rwa Instagram barenga ibihumbi 100. Agira ati “Ubu mwangurira akantu tugafatanya kwishimira aba bankurikira kuri Instagram, babaye ibihumbi 100. Uwakoze follow wese Imana imuhe umugisha.”

Inkuru Wasoma:  Ama G the Black agaragaye nk'umubeshyi ubwo yavugaga ko ari kumwe n'umugore we Uwase akamuvuguruza.

Inkuru Wasoma:  Tom Close n’umugore we Tricia binjiye mu wundi mwuga w'imyidagaduro mu Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved