Nyirantezimana Betty, Ni umu ajenti wa MTN ukorera mu murenge wa Rusororo wo mu karere ka Gasabo, uvuga ko arimo kujujubywa n’abandi ba ajenti bakorera kuri iyi mbuga yo kuri bank y’abaturage yo muri uyu murenge, ngo kuko bamuhoza ku nkeke bamubwira ko badashaka gukorana na we.

 

Betty avuga ko ajya kuza kuri iyi seta yaje aje gusimbura mugenzi we wahakoreraga ariko akahava akagenda, akamuha umwanya nk’umu ajenti uje kuhakorera gusa ngo abandi batatu yahasanze batangiye kumuhoza ku nkeke nk’uko abyivugira muri aya magambo agira ati” ndi hano I Kabuga mu buryo bwo gushaka ubuzima, nkimara kugera hano bagenzi banjye ntago bigeze banyishimira, bakantera ubwoba bambwira ko simcard yanjye izafungwa sinongere gukora nindamuka ntavuye hano”.

 

Betty yakomeje avuga ko bagenzi be yahasanze bahise bajya kuzana abahagarariye aba ajenti, bamutesha agaciro bamubwira ko bamuhaye igihe cyo kuba avuye aho ngaho agashaka ahandi ajya, bivuze ko icyo gihe natahava simcard ye izahagarikwa, ati” mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo nabonye abahagarariye aba ajenti baje, bambwira ko ngomba kuhamara iminsi ibiri kuko ngo ubu butaka bwemerewe gukoreraho abantu bane, gusa muri abo bane umwe yaragiye”.

 

Yakomeje avuga ko bumvikanye ko abantu bane bagomba kuba bahari umwe wagiye ariwe bemeranije ko amubera mu mwanya, gusa nabyo abo ntibabyemera  bari kumubwira ko agomba kugenda, ati” icyo mbona cyihishe inyuma y’ibi ngibi bari kumpohotera kubera ko aribwo nkinjira mu kazi, ibintu by’ubu ajenti aribwo nkibyinjiramo aribwo ndi kubimenya, bakabona ko wenda indonge babona hano ari batatu, niyongeyeho nababuza kuyibona”.

 

Bamwe mu baturage bavuga ko aya makimbirane adakwiye, ndetse ibi bari gukorera uyu mukobwa ari ihohoterwa ridakwiriye, ndetse niba babona abangamye bamujyane mu buyobozi, ariko mu gihe barimo kubona ari gushaka ubuzima, bamureke yikorere akazi bisanzwe, kuko ibi bintu byatuma havamo kwangana ugasanga n’ikintu cyo kuvutsanya ubuzima kirabaye.

 

Ubwo BTN TV dukesha iyi nkuru yashakaga kuganira n’aba ba ajenti bagenzi ba Betty ngo bababaze impamvu bashaka ko Betty ava kuri iyi seta, ndetse n’impamvu barimo kumuhohotera muri ubu buryo, aba baajenti baruciye bararumira ahubwo bahitamo kwigendera. Ubwo umunyamakuru yavuganaga n’umwe mu bahagarariye aba ajenti muri uyu murenge wa Rusororo, mu ijwi rye yavuze ko ngo igihugu cyamaze kuzura kuburyo uyu Betty atabona aho akorera.

 

Yagize ati” njye nitwa Sylvere Nzabandora, ariko sinzi twaranabimusobanuriye, sinzi impamvu abifata nk’akarengane kandi narabimusobanuriye, ubutaka bwamaze kuzura, ntago yabona aho akorera”. Ibi byatumye umunyamakuru ahamagara umwe mu bayobozi b’aba ajenti avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana, ndetse ibyo barimo gukangisha uyu mukobwa byo gufunga simcard nta bushobozi na buke babifitiye ndetse anarenzaho ko yumiwe.

 

Gusa ngo uyu mukobwa Betty nyuma yaje kongera guhamagara umunyamakuru, amubwira ko umukozi wa MTN ubwe yamwibwiriye ko kuba yajyanye ikibazo cye mu itangazamakuru biramubana ikibazo bigatuma ahubwo asemberezwa kurusha uko byari bimeze mbere.

Umurambo watowe mu mugezi uri mu mufuka

 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved