Hashize iminsi itari myinshi Apotre Mutabazi atangiye kuvugwa mu itangazamakuru mu buryo butandukanye n’ubwo yavugwamo mbere, kuko ni ubwa mbere yari atangiye kuvugwaho ikintu cy’ubwambuzi bw’amafranga kandi abantu basanzwe baziko ari umuvugabutumwa n’impirimbanyi mu guhindura amatwara mu bijyanye n’ubukungu.

 

Ubwo inkuru y’uko Mutabazi yakodesheje inzu yageraga hanze nk’uko twabibagejejeho ibushize,abantu batangiye gutangara cyane bamwe bakamutangaho ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko n’ubundi batari bamushize amakenga, hari n’aho bavuze ko kwiyerekana ku mbuga nkoranyambaga ashobora kuba hari amakosa yakoze aba ari guhishira.

 

Muri iki gitondo cyo kuwa 23 nzeri 2022 nibwo ku muyoboro wa Youtube URUGENDO TV  hagaragaye inkuru y’umugabo uvuga ururimi rw’ikirundi watangaje ko Mutabazi yamuriye amafranga ibihumbi 500 ubwo yamusabaga ko yamwandikira igitabo mu rurimi rw’ikinyarwanda arukuye mu gifaransa icyo gitabo cyanditsemo.

Umurambo w’umugore wari waraburiwe irengero yasanzwe munsi y’igitanda cy’umuturanyi wabafashije kumushakisha.

 

Uwo mugabo yagize ati” njya kubona numero ya Mutabazi umugabo w’umu dogiteri witwa Dr Rusa niwe wampaye numero ye, nuko Mutabazi musaba ko yampindurira ururimi hari mu kwa kane 2021, ambwira ko abanyarwanda bari mu cyunamo batari no kuva mu rugo, bityo agiye kubinkorera. Mfite ibimenyetso kuko nagiye muha amafranga muburyo butandukanye, namusabye numero ya compte, umu pasiteri witwa SEBADENDE utuye Kicukiro yamuhaye ibihumbi 300. Umu pasiteri witwa Pascal Rutayisire utuye Kicukiro yamuhaye ibihumbi 100, mfite n’inshuti yanjye yitwa Jean Paul uba hano mu bubirigi yamuhaye ama euro 100 angana n’ibihumbi 100.”

 

Uyu mugabo yavuze ko we na Mutabazi bavuganye ko mu kwezi kwa gatandatu 2021 igitabo azaba yarakimuhaye, kuko we ibihumbi 500 yari yararangije kubimugezaho n’igitabo cyanditse mu rurimi rw’igifaransa, ndetse yari yaranarangije gutegura ko azaza kugishyira hanze hano mu Rwanda nyuma yo kuvugana n’umunyamakuru wa ISIMBI TV, Murungi Sabin akabimufashamo.

 

Uyu mugabo yakomeje avuga ko gahunda yo kuza mu Rwanda n’ubundi yari ayifite, ariko Mutabazi yari yaranze kumwitaba kuri telephone, ageze mu Rwanda nibwo yakoresheje phone y’umugore we, amaze kumwibwira ahita amukupa aranamu boroka, gusa ngo yaje kujya mu buyobozi aho yahuye n’umu polisi mukuru, akamusaba ko yajya kurega mu karere ka Gasabo.

 

Yakomeje avuga ko kandi yagiye mu bashinzwe kugenzura amadini n’amatorero, bagenzura bagasanga ntahantu Mutabazi yanditse nk’umu pasiteri hano mu Rwanda. Yavuze ko nyuma yaje kujya muri RIB bakira ikirego cye, ariko nabo baza kumwohereza muri “civile” gusa kuko yari yarasubiye mu bubiligi afata umwanzuro wo kwifashisha itangazamakuru ngo avuge ikibazo cye. source: urugendotv

Bamporiki Edouard yibukijwe amagambo yabwiye umusore wamuhanuriye kubera Kizito Mihigo.

Junior Giti avuze ikintu batinye kubwira abantu Yanga amaze gupfa n’impamvu kwa Sebukwe bataje gushyingura.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved