Umu motari yiyahuriye mu muhanda kubera ko polisi imwandikiye| ubutumwa buteye agahinda yabanje kandikira umugore we.

ahagana saa tatu n’igice zishyira saa ine za nijoro, tariki 01 zukwa 05, 2022, Nzayisenga Emmanuel ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ubwo yari avuye mu rugo yinjira mu muhanda, nibwo yahuye na police iramuhagarika ubundi basanga mubazi ye aribwo itangiye gukora, bahita bamwandikira ibihumbi 10 by’amande.

Uyu mu motari akimara kubona bamwandikiye aya mafranga ibihumbi 10, nibwo yahise afata ibinini by’imbeba ubundi arabinywa, ibyo bikaba bivugwa n’abamotari bari kumwe ubwo umunyamakuru wa BTN TV yabageragaho ngo bamubwire uko byari byifashe, umwe yagize ati” uriya mugabo yanyweye ibinini by’imbeba, twabyiboneye agashashi byarimo kari kariho imbeba”.

Umunyamakuru yahise ajya ku bitaro aho Nzayisenga Emmanuel arwariye, ahahurira n’umugore we MUTETERI ndetse abanza kuvugana n’umuganga wari uri kumwitaho, muganga aramubwira ati” baje bavuga ko yanyweye ibinini by’imbeba, ariko ntago twahita tubyemeza kubera ko icyo twabanje gukora ari ukumuha ubutabazi bw’ibanze ariko turimo kubyitaho kuburyo ari kugenda amererwa neza”.

Ubwo yaganiraga n’umugore wa Nzayisenga Emmanuel, umunyamakuru yabajije uyu mugore uko byagenze niba yaba abizi, umugore amusubiza ko aribwo Nzayisenga Emmanul yari akiva mu rugo,bidaciye kangahe agiye kubona abona umugabo we amwandikiye message kuri phone ye, aho yamwandikiye ubutumwa bubabaje kandi bwamuteye ubwoba bugira buti” chr, urabizi ko nta kibazo na kimwe twari dufitanye, kubwagahinda mfite ndarambiwe kuba mpora nkora ariko nkaba narabuze nayo kwishyura inzu kubera police, sha ubuzima bwo kuri iyi si burananiye pe, ihangane uze kukidirishya ufate moto, ikinteye kwiyahura nagahinda gakabije mfite kuko sinshoboye kubaho nkorera polisi n’abana banjye ntabahagije, uribuka konterivasiyo 70000fr nzira koza moto, ngaho nibindi byose uzi, ihangane bayi”.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa uvuga ko yabyawe na Ndimbati aravuga ko bavuganye kuri telefone akamubwira amagambo yatumye asuka amarira, anamusaba guhinduza indangamuntu

Muteteri yavuze ko akihagera yasanze umugabo we arembye cyane, abantu bakajya bamuha amata ariko akanga kugenda aribwo bamuzanye kubitaro, akomeza avuga ko bimubabaje cyane kandi koko ako gahinda kose umugabo we yakamuturaga, ndetse asoza avuga ko babanye imyaka 9 yose nk’umugore n’umugabo. Umuganga nawe yavuze ko nubwo bari kumwitaho, ariko yamusabiye transfer yo kumujyana ku bitaro bikuru bya nyarugenge ibyangombwa bye nibiboneka. Ni inkuru dukesha BTN kuri YouTube.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved