Inzu itunganya umuziki izwi nka Country Record iherutse gusezerwaho na Producer Element ugezweho muri iki gihe, iravugwamo amakuru y’ugomba kumusimbura, gusa ubuyobozi bwayo bukomeje kubigira ibanga. Producer Element yasezeye iyi studio ya Country Record mu ntangiro z’uyu mwaka, yerecyeza muri studio ya Label igezweho izwi nka 1.55 AM ibarizwamo umuhanzi Bruce Melodie. Ange Dababy wamamaye mu ndirimbo z’abahanzi yiyunze n’umuraperi Zilha umukunzi we.
Ubwo uyu mutunganyamuziki Element yasezeraga kuri iyi studio ya Country Record, nabwo byabaje kugirwa ibanga rikomeye, ariko burya ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi kuko byaje kugera aho bijya hanze. Mu nkuru Radiotv10 yanditse ubwo Element yavaga muri iyi studio, hari amakuru avuga ko  bari banamenye amakuru ko azasimburwa na producer Real Beat wakoraga muri One Touch.
Amakuru agera kuri Radiotv10 dukesha iyi nkuru, yemeza ko uyu mutunganyamuziki Real Beat yamaze gusinya muri iyi studio ya Country Record, ariko umuyobozi wayo Jean Paul Nduwimana uzwi nka Noopja akaba akomeje kubihisha. Uwatanze amakuru yagize ati “Byararangiye Real Beat yanamaze gusinya muri Country Record, ni we ugiye gusimbura Element.” Real Beat winjiye muri Country Record avuye muri One Touch, na we ni umwe mu batunganyamuziki bagezweho mu Rwanda dore ko yakoze indirimbo zikunzwe nka Rompe ya Afrique ndetse n’iyitwa Iryintare ya Social Mula.