Nyuma y’umukino wabaye ku wa 21 Nzeri 2024, wahuje Ikipe ya Gasogi United na Rayon Sports wabereye muri Stade Amahoro, abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gutungurwa n’ubutumwa Eric Semuhungu yasangije abamukurikira, agaragaza ibiganiro yagiranye na Musangamfura Christian Lorenzo, umunyamakuru wa Siporo kuri Radio Rwanda (RBA). https://imirasiretv.com/mutesi-jolly-yagaragaje-ko-mu-myidagaduro-yu-rwanda-huzuyemo-ubugizi-bwa-nabi/

 

Ni ubutumwa Eric Semuhungu yagaragaje bwari buherekejwe n’amagambo avuga ko uyu musore yari yaramuzengereje amusaba amafaranga n’urukundo undi akamwima amatwi. Ni ibintu byatunguye benshi kubona ubu butumwa cyane ko batari bazi ko aba basore bombi bigeze kugirana uyu mubano wihariye.

 

Icyakora uyu munyamakuru ahakana yivuye inyuma ibyo gukundana na Eric semuhungu, gusa akemera ko yagiye amufasha mu bihe bitandukanye amuha amafaranga nk’uko ‘Aba-diaspora’ benshi babikora. Avuga ko Semuhungu yashyize ubu butumwa hanze nyuma y’uko atambukije igitekerezo ku rubuga rwa X, agaragaza ko imyitwarire cyangwa imbyino za Eric Semuhungu zidakwiye kugaragara muri Sitade Amahoro nk’ahantu hahurira abantu benshi abato n’abakuru.

 

Ni igitekerezo yatanze nyuma y’uriya mukino, aho Eric Semuhungu yari umwe mu basusurutsaga abawitabiriye. Gusa mu kiganiro aba bombi baraye bagiranye kuri X, Lorenzo yasobanuye ko yatanze kiriya gitekerezo nk’abandi bantu bose akurikije uko abona ibintu byagakwiye kugenda ndetse aticuza ibyo yakoze kuko atabikoreshejwe n’urwango ndetse ahakana ibyo kumwaka urukundo.

 

Semuhungu Eric avuga ko yahisemo gushyira hanze ibyo yandikiranye na Lorenzo ashaka kwihorera bitewe n’uko ibyo yari yatangaje yabifashe nko kumwangisha abantu no kumurwanya kandi yaramufashije. Ati “Umuntu wagufashije ntuje ngo umunenge muri DM (ubutumwa bugufi) ntaje ngo akuganirize mu gikari abishyize hariya ku karubanda nonese ucyaha undi amubwirira ku karubanda cyangwa ni mugikari.”

 

Semuhungu yakomeje avuga ko nta kibazo afitanye na Lorenzo nk’uko abantu benshi bahise babitekereza ndetse avuga ko batanakundana kuko atari mu basore bamukurura. Yagize ati “Nta mutima mubi nari mufitiye ariko batangiye kunyataka kuva ku wa kane bavuga ngo KNC yatumiye Semuhungu ntabwo abantu bazaza, namubabariye gusa sinibagirwa, nagende asabe imbabazi kubyo yakoze nibitaba ibyo niwe urakomeza guhomba.” https://imirasiretv.com/mutesi-jolly-yagaragaje-ko-mu-myidagaduro-yu-rwanda-huzuyemo-ubugizi-bwa-nabi/

Semuhungu Eric yavuze ko nta kindi kibazo cyangwa umubano afitanye na Lorenzo

Lorenzo yavuze ko yatanze igitekerezo kuri Semuhungu nk’uko uwo ari we wese yavuga uko abona ibintu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved