Byinshi mu bibazo byagiye bishegesha itorero rya ADEPR bishamikiye ku bibazo by’iyubahirizwa ry’amategeko mu buryo abakozi bafatwa, n’ubushobozi bw’abapasiteri bo muri iri torero kuko 75% byabo barangije amashuri abanza gusa, mu gihe hari n’abandi batari barayarangije.
Ibi byatangajwe n’Urwego rw’Imiyoborere RGB, ubwo umuyobozi mukuru wayo Dr Usta Kayitesi yagezaga ku Nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko raporo ku bikorwa byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023 na gahunda iteganijwe mu mwaka 2023/2024 kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2023.
Muri 2020 nibwo RGB yasanze ADEPR yugarijwe n’ibibazo by’agatereranzamba ibyinjiramo kugira ngo icukumbure inkomoko y’imungu yayishegeshaga. Dr Kayitesi yagaragaje ko hari ibibazo by’amategeko yari yubatse nabi, inzego zari zubatse n’uko bacungaga abakozi babo byose byari mu bigomba kuvugururwa. Ibi byatumye muri uwo mwaka RGB ishyiraho komite igomba kuyobora inzibacyuho, ihabwa inshingano zo gutangira amavugurura aganisha ku iyubahirizwa ry’amategeko.
Mu mwaka wa 2021 nibwo manda y’inzibacyuho irangiye, hashyizweho komite nyobozi ifite umukoro wo gukurikiza amategeko muri ADEPR ivuguruye. Dr Kayitesi yagize ati “Tugenzura twasanze muri ADEPR umuntu umwe ashobora kuba ari I Kigali ari ku rwego rumwe n’undi uri I Rusizi, bakorera urwego rumwe rwa ADEPR ariko ugasanga umwe ahembwa inshuro eshanu cyangwa esheshatu zitandukanye.”
Yakomeje avuga ati “Niba bose ari abapasiteri b’itorero, uri I Rusizi agahembwa cyangwa rimwe ntanahembwe kuko harimo n’abatarahembwaga kuko bavugaga ko umuntu ahembwa ari uko bishoboka, ari nta kindi akora ari umushumba. Hano I Kigali hakaba hari undi mukozi ukora mu rundi rwego witwa umukorerabushake ariko ari na pasiteri wasengewe. Ashobora kuba ari umudepite ariko ari na pasiteri wasengewe, hariya imbere muri ADEPR bakamushyirira amafaranga kuri konti ajya kuri konti y’umupasiteri wasengewe.”
Dr Kayitesi yavuze ko bategetse ko ADEPR igira imbonerahamwe y’imirimo kandi abantu bakora imirimo imwe bagahembwa kimwe. Avuga ko nyuma yo gusanga hari ibi bibazo by’imiyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko, nyuma y’amavugurura byatangiye gukemuka.
Icyakora yavuze ko iri torero rigifite urugendo rurerurwe rwo kuvugurura hakinjira mu mirimo abantu bafite ubushobozi cyane cyane mubyo kwiga. Yavuze ko basanze batasesa umuryango urimo abantu barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 800 kandi bose bafite uburenganzira bwo guhitamo imyemerere, icyakora n’ubu usanga abapasiteri ba ADEPR hejuru ya 75% amashuri bize ari abanza gusa.
Ati “Abagiye buriya barenga igihumbi (Bamwe bavuga ko birukanwe) n’amashuri abanza ntibari barayarangije kandi bari bafite inshingano zo kuyobora abanyarwanda 300-400 buri munsi, buri cyumweru, ugasanga n’ubwo bushobozi busabwa ntabwo bafite.” RGB yavuze ko wasanga muri ADEPR hari abakozi bafite ubwishingizi bwa RSSB nyamara hari n’abandi badafite na mituwere, ariko kuri ubu abakozi bayo 4000 bahawe ubwishingizi n’imiryango yabo.
Dr Kayitesi yavuze ko kandi amavugurura ari gukorwa muri ADEPR azagera no mu yandi madini n’amatorero. Avuga ko muri iyi minsi hari indi miryango itatu ishingiye ku myemerere yafashijwe gufata ibyemezo bishingiye ku bibazo by’imiyoborere.
Kayitesi yavuze ko kandi hari abapasiteri muri iyi minsi batari inyangamugayo kuburyo usanga bakora ibinyuranyije n’amategeko, abantu bagakomeza kubakurikira buhumyi. Avuga ko Abanyarwanda bagomba guhugurwa bakamenya ko umuntu udashobora kubahiriza amategeko y’ibanze ataba yabona ubushobozi bwo kuyobora abantu. Umuntu utayobora abantu mu Rwanda ntiyabayobora abajyana mu ijuru.
Mu igenzura ryakozwe na RGB ku miryango itari iya Leta ishingiye ku myemerere ryagaragaje ko mu bijyanye n’imiyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko bari ku ijanisha rya 65.7%, mu gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano bari 61.5%, mu icungamutungo n’imicungire y’abakozi bari 31.5% mu gihe ku ngingo y’ubufatanye n’izindi nzego bari 71.7%.