Umubare w’abana Dorimbogo asize wamenyekanye utuma benshi bagwa mu kantu

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, ni bwo inkuru yabaye kimomo ko umuhanzi Nyiransengiyumva Valentine wamamaye nka ‘Vava’ cyangwa ‘Dorimbogo’ ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana azize uburwayi ndetse nyuma biza kumenyekana ko asize abana babiri b’abahungu n’ubwo atari yarigeze abavugaho na rimwe. https://imirasiretv.com/vava-wamenyekanye-nka-dorimbogo-yitabye-imana/

Aya makuru yamenyekanye binyuze mu kiganiro kirambuye umubyeyi wa Dorimbogo yagiranye n’umunyamakuru wa Shene ya YouTube yitwa Urugendo Tv, ndetse n’umwana w’imfura wa Vava yari ahari. Uyu mubyeyi wavuze ko yashenguwe cyane n’urupfu rw’umukobwa we yavuze ko n’ubwo yitabye Imana asize abamukomotseho babiri, akaba ari abana babiri b’abahungu, aho umukuru afite imyaka 11 mu gihe umukurikira afite imyaka 8 y’amavuko.

Umubyeyi wa nyakwigendera yavuze ko n’ubwo nta muntu wari warigeze yemeza aya makuru y’uko umukobwa we afite abana, ni impamo koko kuko afite abana babiri ndetse umwe (mukuru) barabana, mu gihe undi w’imyaka 8 abana na Se mu Mutara. Uyu mukuru wari muri iki kiganiro yavuze ko yitwa Niyonzima Fridaus akaba afite imyaka 11, mu gihe yiga mu wa gatatu w’amashuri abanza.

Inkuru Wasoma:  Ibiryo by'abanyeshuri byibwe n'abatetsi bituma ababyeshuri boherezwa mu miryango yabo.

Yakomeje avuga ko n’ubwo hari abashakaga kuvuga kuri aya makuru biyita abahanuzi, batari bafite ukuri neza, kuko ntabwo nyakwigendera yakundaga kuvuga ku bana be cyane ndetse nta n’ubwo yakunze kubana nabo kuko yajyaga gushaka amafaranga akaboherereza nyuma y’uko mu cyaro yabonye atazahashobora kubera ubuzima bubi yabagamo nyuma y’uko abyaye umwana wa mbere afite imyaka 18 gusa, aho yahohotewe n’undi mugabo wari ufite umugore.

Icyakora ngo n’ubwo Vava Dorimbogo atabarutse afite abana babiri yabitagaho cyane kuko yakoraga ibishoboka byose akaboherereza amafaranga bifashishaga mu kugura ibikenewe byose cyane cyane uyu wabanaga na nyirakuru (ubyara nyina). Uyu mubyeyi yavuze ko ntacyo yashinja nyakwigendera kuko yakoze ibishoboka byose akajya ahahira abana be n’ubwo atahiriwe n’abagobo bose babyaranye.

Inkuru bijyanye: https://imirasiretv.com/gahunda-yo-gushyingura-dorimbogo-uherutse-kwitaba-imana-yamenyekanye/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved