Umubiri wa Jean Lambert Gatare uherutse kwitaba Imana aguye mu Buhinde, wagejejwe mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Werurwe 2025, wakirwa n’abo mu muryango we mbere y’uko ujyanwa mu buruhukiro.
Jean Lambert Gatare wamamaye mu itangazamakuru ry’u Rwanda yitabye Imana ku wa wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025.
Jean Lambert Gatare yapfiriye mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza uburwayi yari amaranye igihe.
Gatare ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye n’imikino ndetse no kwamamaza.
Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1995, mu 2011 yerekeza ku Isango Star. Mu 2020 nibwo yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.
Uretse kuba umunyamakuru w’imikino ukomeye, Jean Lambert Gatare yanabaye umukunzi wa Rayon Sports ndetse mu bihe bitandukanye yagiye atorerwa kwinjira muri komite zinyuranye zagiye ziyobora iyi kipe ikundwa na benshi.


