Umubiri wa Papa Benedigito XVI witabye Imana ku myaka 95 washyizwe ahagaragara ku nshuro ya mbere, ndetse ugiye gutangira gusezerwaho bwa nyuma guhera kuri uyu wa Mbere. Amafoto y’umubiri we yashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, aho uruhukiye muri chapelle y’urugo rw’ababikira rwa Mater Ecclesiae i Vatican.
Byemejwe ko uyu mubiri uzimurirwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero i Roma ku wa 2 Mutarama 2023, kugira ngo abakirisitu bamusezereho nk’uko byatangajwe na Vatican News. Papa Francis yashimagije uwamubanjirije mu misa ya mbere yo muri uyu mwaka wa 2023, umunsi umwe gusa nyuma y’urupfu rwe rwemejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022.
Yagize ati “Uyu munsi dutuye Umubyeyi Bikira Mariya, ukundwa Papa Benedigito XVI kugira ngo akomeze kumuherekeza mu rugendo rwe ruva kuri iyi si rugana ku Mana.” Papa Benedigito ni we wabaye uwa mbere weguye muri kiliziya Gatolika mu myaka igera kuri 600. Umubiri we uzatangira gusurwa no gusezerwaho kuri uyu wa Mbere mu gihe imihango yo kumushyingura iteganyijwe ku wa Kane, ikazayoborwa na Papa Francis.
Umuhango w’ishyingurwa rya Papa uheruka kwitaba Imana, Papa Yohani Paul II mu 2005 wahuruje abakirisiti benshi hamwe n’abakuru b’ibihugu bavuye imihanda yose. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yashimye uburyo Papa benedigito XVI yitangiye kiliziya mu gihe Vladimir Putin w’u Burusiya yamushimye ko yaharaniye kubungabunga indangagaciro gakondo za gikirisitu.
Papa Benedigito yari amaze igihe kinini yarazahaye kugeza ubwo yakuwe aho ashobora kubonwa na rubanda. Ku wa Gatatu ni bwo Vatican yatangiye kubona ko ubuzima bwe buri mu kaga kurushaho. Mu misa yo ku Bunani, Papa Francis yamwunamiye avuga ko yari umunyacyubahiro n’umugwaneza.
Papa Francis w’imyaka 86 yagaragaje ko ashobora kugera ikirenge mu cya Benedigito akegura mu gihe yaba atagishoboye gukomeza inshingano ze. Muri Nyakanga yagize ububabare mu ivi byatumye yisunga igare ry’abafite ubumuga bw’ingingo. Source: Igihe
Icyunamo muri Kiliziya gaturika y’u Rwanda kubera urupfu rwa papa Benedigito wa 16.