Umukecuru witwa Nishyirembere Godelive utuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya akagari ka Kagugu, avuga ko umwana we yamwibye igare akarigurisha uwitwa Bizimana, nyuma uyu mwana we akaza gukatirwa n’inkiko igifungo, ariko akaba agiye kukirangiza atarahabwa igare rye.
Uyu mubyeyi yagize ati” ikibazo mfite ni icy’igare ryanjye. Igare ryanjye nariguze kugira ngo umwana wanjye Athanase ajye arikoresha ariyo masezerano dufitanye. Nariguze ibihumbi mirongo inani na bitandatu, ariko we aho kugira ngo arikoreshe aza kuryiba arigurisha umuntu witwa Bizimana ibihumbi mirongo itandatu, ahita atoroka ajya mu karere ka Ruhango kurirayo ayo mafranga”.
Uyu mukecuru yakomeje avuga ko kubera ko mu Ruhango ari ho iwabo, yamenye amakuru ko ariho Athanase umuhungu we yagiye, koko aza kumusangayo afatanije n’ubuyobozi bwaho agaragaza ko ari umujura ari nabwo yaje gufatwa, ajyanwa kuri polisi nyuma aza no gukatirwa n’urukiko, ariko kuri ubu igare rye akaba atararihabwa, ndetse icyifuzo cye kikaba ari uko yahabwa iri gare.
Ati” njyewe ntago nabyakiriye neza, kubera ko nzi y’uko ingaruka kuri we, ashobora no kunyica igihe azaba asohotse muri gereza. Njyewe reba ikintu cyambabaje, reba baramukatiye ikintu kingana gutyo, noneho igihano akaba agiye kukirangiza ntaranabona n’ibyatuma mufungisha, njyewe rero icyifuzo mfite ni uko nabona igare ryanjye kuko nari nariguze kugira ngo ndyifashishe rinkure mu bukene. Kubera iki afunzwe azira iryo gare, nkaba ntabona iryo gare?”.
Bizimana Faustin uvugwa ko yaguze iri gare avuga ko ibyo uyu mubyeyi avuga Atari byo, kuko kuri ubu nta n’igare afite, kuko iryo yari afite mbere yararigurishije kandi uyu mubyeyi akaba yaremereye imbere y’ubushinjacyaha ko iryo gare Atari irye, akanavuga ko n’uyu Bayavuge Athanase ufungiye igare banahuriye mu nzira atanamumenya kubera ko batigeze bahura.
Mazimpaka Patrick uyobora akagari ka kagugu avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse bakaba baranagerageje guhuza aba baturage bakaza no kubohereza mu nzego z’ubutabera, gusa akavuga ko iri ghare rigurishwa uyu mubyeyi n’umwana we bari babiziranyeho ahubwo icyabaye ni uko uyu muhungu we yahise amwihinduka ntamuhe ku mafranga nk’uko bari babyemeranije.
Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango ruherereye ku cyicaro cyarwo mu karere ka Ruhango, rwahamije Bayavuge Athanase icyaha cy’ubuhemu, icyaha guteganywa kandi kigahanishwa ingingo y’176 y’itegeko 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, urukiko rukaba rwarahanishije Bayavuge Athanase igifungo cy’imyaka 3, agafungwa kimwe cya kabiri cy’imyaka itatu, ikindi kimwe cya kabiri kigasubikwa mu gihe kingana n’imyaka ibiri, agatanga n’ihazabu y’ibihumbi Magana atanu, ndetse akaba yarakuriweho no gutanga amagarama y’uru rubanza.