Mu ntara y’iburasirazuba, mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Muyumbu umubyeyi witwa Tegarugori Jaqueline, avuga ko yambuwe abana be n’ubuyobozi ubwo yari agiye gufungwa, ubu akaba amaze umwaka n’igice atarabasubizwa kandi yarafunguwe, akanavuga ko uku gufungwa kwe kwagizwemo uruhare n’umuyobozi w’akarere Mbonyumuvunyi Rajab nk’uko yabisobanuriye btn tv dukesha iyi nkuru.
Yagize ati” natsindiye ubutaka bwa data, maze gutsinda nteza kasha impuruza y’urukiko, nkajya nsaba ngo bampe ibyanjye, ariko aho kubimpa bahitamo kumfungira muri Transit ya rwamagana ndetse banyambura n’abana banjye”.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ajya gufungwa yari avuye mu kiraka, bakamufatira mu nzira akajyanwa mu modoka y’akarere isanzwe itwarwa n’ukuriye DASSO mu karere witwa Patrick, abajije aho bamujyanye bamubwira ko arahamenya ahageze, nyuma ahageze nibwo yabajije aba polisi bagiye kumufunga bamusubiza ko ari meya umufunze.
Ati” bakimara kumbwira ko ari meya umfunze nahise mbasaba ko bampa igipapuro kigaragaza ko mfungiwe aho ngaho, bansubiza ko bitari ngombwa kuko mfunzwe by’agateganyo, ubwo namazemo iminsi ariko nkiri kumwe n’abana, nyuma meya aza kuza n’imodoka ye kuko ndayizi, abwira comanda ngo amfungurire, nsohokana n’abana banjye, babiri bamfashe undi muto muteruye, ambwira ko abana banjye agiye kubatwara, mubajije aho abajyanye arambwira ngo abajyanye ku ishuri”.
Yakomeje avuga ko akimara gufungurwa yagiye mu kibazo cyo gushaka abana be, ariko ubuyobozi bukamubwira ko abana bahari, gitifu w’umurenge amubwira ko bari mu kigo cy’imfubyi, akibaza ukuntu abana barererwa mu kigo cy’imfubyi kandi bafite umubyeyi.
Uku gufungwa k’uyu mubyeyi gushimangirwa n’umwe mu baturage bavuga ko bazi ikibazo cy’uyu mubyeyi, ndetse akanavuga ko yagerageje kubikurikirana bikarangira nawe afunzwe nk’uko yabitangarije BTN TV, ati” amakuru nzi uyu muntu yakorewe ihohoterwa akorerwa n’akarengane.
Yakomeje avuga ko ajya gufungwa yari avuye mu kazi nawe, agahura n’aba polisi bakamwambika amapingu bakamujyana, bageze aho bagiye kumufungira mu karere ka Gatsibo, akababaza icyaha yaba yakoze, umu polisi umwe akamwereka ifoto ya Tegarugori amubaza niba amuzi, yamara kwemera ko amuzi akaba aribwo yahise afungwa.
Uyu mugabo yakomeje ahamya ko umuzi w’iki kibazo cya Tegarugori ari urubanza rwe, ati” uru rubanza atarangirizwa niwo muzi w’ikibazo, njyewe nasabaga mumukorere ubuvugizi, kuko ikibazo gitera ibi byose ni ubutaka bwe ndetse no kwamburwa abana be”.
Ubwo BTN TV yabazaga umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Rajab, yabasubije ko iki kibazo Atari we bakakibajije, ahubwo bagomba kukibaza umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Muyumbu, aho ku murenge wa Telephone, uyu munyamabanga nshingwa bikorwa Bahati Bonheur, yavuze ko abana bari kurerwa na malaika murinzi, kikaba ari icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’akarere.
Ati” umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi n’akarere karimo, abana bahabwa malaika murinzi niwe ubarera, abana bameze neza nta kibazo bafite”. Akomeza avuga ko inzego zitandukanye zizi iby’iki kibazo, kugera no mu biro by’umukuru w’igihugu aribyo presidence. Ati” ntamaherezo ahari, nawe arabizi, ntago urwo rubanza rushoboka kurangira. Ni ibintu twasobanuriye inzego nyinshi, dufite file ya Tegarugori, nta rwego na rumwe tutaragezamo iyo file. No muri presidence barayidusabye turayitanga”.
Ni mu gihe uyu mubyeyi Tegarugori we yahungiye mu karere ka Nyagatare.