Umubyeyi witwa Wanziga Clementine utuye mu mudugudu wa Mbazi, akagari ka Mugambazi, Umurenge wa Murambi ho mu karere ka Rulindo, aratabaza asaba ubutabera nyuma y’aho hari umusore wafashe umwana we kungufu aho gushyikirizwa ubutabera ahubwo akajyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Tare. Umugabo bari barashyinguye yabatunguye ubwo yatahaga avuye muri gereza
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Rubanda, Wanziga yavuze ko mu mwaka wa 2022 umugabo witwa Musabyimana uzwi nka Rucyecyeri yashukishije umukobwa we inzoga maze amaze gusinda amufata kungufu amutera inda, hari mu kwezi kwa Gicurasi. Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko uyu mukobwa akimara gufatwa kungufu n’uyu mugabo yagize ihungabana akajyanwa muri Isange one stop center akaganizirwa inda yari ifite ukwezi kumwe bayikuramo.
Nyuma y’iminsi itatu bavuye kwa muganga, uyu mubyeyi yahise ajya gutanga ikirego muri RIB, gusa uyu mugabo we yakomeje kwihishahisha, none kuri uyu wa 23 werurwe akaba yatunguwe no kumva ko yigeze gufungirwa kuri station ya RIB ya Murambi nyuma akajyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Tare.
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko ayo makuru yayabwiwe n’umwe mubo bafunganwe n’uwo musore, akaba yibaza uburyo umuntu yafata kungufu umwana w’imyaka 15 maze akajyanwa mu kigo cy’inzererezi aho kujyanwa mu butabera akaba ariho ahera asaba ubutabera ku mwana we, kuko na nyuma yaje guhamagara RIB bamubwira ko dosiye bakiyifite.
Ubwo Rubanda bashakaga kumenya icyo RIB ibivugaho bagerageje kuvugisha umuvugizi Murangira B. Thierry ariko ntibyakunda, gusa umwe mu bakoramo yavuze ko uwo musore koko yatwawe mu kigo cy’inzererezi ariko impamvu ni uko yafashwe mu nzererezi, gusa kuba ari ahantu hazwi ibimenyetso biri gukusanwa kuburyo nibiboneka azahita atwarwa mu bushinjacyaha.