Umuryango wa nyakwigendera Umuhire Ange Cecile, wahamagawe n’ubuyobozi bw’ishuri kuza gutwara umwana wabo ngo kuko arwaye arembye, gusa baguye mu kantu bahawe umwana upfuye. Se wa Umuhire witwa Me Maniraguha Sylvestre, yavuze ko bahamagawe kuri terefone, bageze ku ishuri bafatanya gutwara umwana kwa muganga, ariko kubw’ibyago muganga yemeza ko umwana yamaze kwitaba Imana.
Nk’uko tubikesha Umuryango, se w’umwana avuga ko habayeho uburangare bukabije, kuko ntago byumvikana uburyo umunyeshuri arwara kugeza apfuye ubuyobozi bw’ishuri butabizi, akaba ari uburangare bukabije kuba umwana yarwarira ku ishuri ntakurikiranwe byimbitse kugera habayeho ibyago by’urupfu nyamara hari umuntu ushinzwe kwita ku buzima bw’abana bari mu ishuri.
Yagize ati “inshingano ni iz’umuntu ku giti cye si iza rusange. Rero mbona uyu muganga yaragize uburangare nubwo ntazi icyabimuteye? Gusa n’ikigo cyose harimo amakosa yo kudakurikirana, kuko sinzi uburyo umwana arwara ntihagire umuherekeza.” Maniraguha yongeyeho ko umwana we nta burwayi bundi yari afite, kuko yamwohereje ku ishuri ari muzima nta kindi kibazo cy’uburwayi afite.
Maniraguha yavuze ko barimo gutegura uburyo bwo guherekeza nyakwigendera umwana wabo, gusa bakaba batarabona uburenganzira. Ati “turimo gutegura uko twaherekeza umwana wacu ariko umwanzuro tuzawuhabwa n’ubugenzacyaha.” Abajijwe kucyo barimo gukora mu buryo bwo gushaka ubutabera, yavuze ko ntacyo kuvuga ubu gihari, ari ugutegereza inzego z’iperereza zigatanga umwanzuro.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru SP Alex Ndayisenga yavuze ko ibigaragara habayeho uburangare bwo kutavuza umwana hakiri kare ngo hamenyekane byimbitse uburwayi yari afite, umurambo wa Umuhire ukaba uri mu nzira zo kujyanwa I Kigali gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane andi makuru arenzeho azashingirwaho.
SP Ndayisenga, yasabye ibigo by’amashuri kujya bigenzura ubuzima bw’abana kenshi gashoboka no kwihutira kubashyikiriza inzego z’ubuvuzi mu gihe hari uwo babonye atameze neza. Yanibukije abakozi b’ibigo by’amashuri kujya bahanahana amakuru y’abana bashinzwe kurere kuko iyo hagize ikibangamira ubuzima bw’abana, uwo byagaragayeho ko yagize uburangare arabiryozwa.
Nyakwigendera Umuhire Ange Cecile assize abavandimwe be batatu kuko avuka mu muryango w’abana bane akaba ari na we bucura muri uyu muryango. Ubusanzwe uyu muryango utuye mu murenge wa Kimonyi, akagari ka Kivumu mu mudugudu wa Musezero.