Umubyeyi witwa Kamugisha, wafashwe n’ibise ubwo yari yagiye kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ku wa 24 Kamena 2024 mu Karere ka Muhanga, yabyaye neza, umwana amwita Ian Kagame Mwizerwa ndetse abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga bamushyira igikoma cy’ababyeyi.
Ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru cyatangaje ko ubwo uyu mubyeyi w’imyaka 21, yamaraga kwibaruka iyi mfura y’umuhungu yahise yitirira izina rya Kagame, Chair Person w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yamushimiye cyane ngo kuko bwari n’ubwa mbere yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Mu masaha y’igitondo cyo ku wa 25 Kamena 2024, ubwo umukandida wa FPR Inkotanyi yari avuye kwiyamamariza kuri Site ya Muhanga, ahari hahuriye Uturere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango, ni bwo iyi nkuru yahise iba kimomo ndetse ngo ku bw’amahirwe uyu mubyeyi yabyariye mu nzu zita ku babyeyi n’abana zubatswe na Perezida Paul Kagame nk’uko uyu mubyeyi yabyihamirije.
Avuga ko aribwo bwa mbere yari yitabiriye ibikorwa nk’ibi byo kwamamaza umukandida ndetse ngo abo mu muryango we bari bamubujije kujyayo ariko akigerayo yakiriwe ahateganyirijwe ababyeyi batwite n’abana bakiri bato bagombaga guhabwa umwihariko, dore ko hari hanateganyijwe aho abageze mu zabukuru bazitabwaho, bidatinze mu masaha ya saa munani ahita agaragaza ibimenyetso by’uko agiye kwibaruka.
Icyakora ngo yahise atabarwa n’abajyanama b’ubuzima bamushyikiriza abaganga b’ishami ry’ababyeyi n’abana bari biteguye kwakira uwagira ikibazo wese kuri Site, maze nabo bakomeza kumukurikirana kugeza ubwo umukandida wa RPF yazaga, kugeza atashye, birangira ajyanywe mu Bitaro abyara neza umwana w’umuhungu ahita amwita Ian Kagame Mwizerwa.
Umubyeyi Kamugisha wibarutse Umwana we w’imfura yagabiwe inka nko kumwitura ineza yo gukunda FPR Inkotanyi mu ntege nke ze, zashoboraga no gutuma abura ubuzima bwe n’ubwumwana yari atwite, anahabwa ibindi bigenerwa umubyeyi wabyaye, kandi bamwizeza ko bazakomeza kumuba hafi.