Umubyeyi wari ufite uburwayi bwo mu mutwe yasanzwe amanitse mu mugozi

Ku mugoroba wo kuwa 24 Ukwakira 2023 nibwo umurambo w’umubyeyi wo mu karere ka Gicumbi wari usanzwe ufite uburwayi bwo mu mutwe wagaragaye uri mu mugozi yapfuye mu mudugudu wa Gasake, mu kagali ka Kigogo mu murenge wa Nyankenke. Yari umubyeyi w’abana batatu ariko abo bana bakaba barerwaga n’iwabo ari naho na we yabaga kuko nta mugabo n’umwe bigeze babana nk’umugore n’umugabo.

 

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko ari umuntu wari usanzwe ahorana uburakari bwinshi agenda atukana mu muhanda bigaragara ko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe. Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Nyankenke, Manishimwe Jean De La Croix avuga ko nabo aya makuru bayamenye.

Inkuru Wasoma:  Umuforomokazi aravuga ko yirukanishijwe mu kazi n’abamubwiye ko Atari ‘Mwene wabo’

 

Yavuze ko nyakwigendera yasanzwe iwabo amanitse mu mugozi yapfuye, ariko nubwo nta cyangombwa cyo kwa muganga yari afite ariko byagaragaraga ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Murumuna wa nyakwigendera bivugwa ko ari we wamubonye bwa mbere yavuze ko hari ku mugoroba ubwo yari avuye guhinga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka