Umubyeyi w’i Kigali yabyaye uruhinja aruta mu bwiherero bw’ibitaro

Mugitondo cyo ku wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, mu bwiherero bw’ivuriro riherereye mu Mudugugu wa Giporoso II Akagari ka Kabeza, mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, hasanzwe umwana w’uruhinja, ariko kubw’amahirwe abaturage bagatanga amakuru akaza gukurwamo akiri muzima.

Abaturage bari bahari ubwo uyu mwana yakurwaga mu bwiherero, bavuze ko bashenguwe cyane n’ibyabaye kuri uyu mwana ndetse ngo ni amahano akomeye kuko umwana wari ugejeje igihe cyo kuvuka bitagakwiye ko avutswa ubuzima mu buryo ubwo ari bwo bwose. Aba baturage bahise basaba inzego z’ubuyobozi gukora iperereza bakamenya ubyihishe inyuma maze agahanwa kugira ngo abere abandi bose isomo.

Umuganga uhagarariye ibi bitaro, Hatanga Desire Hakizimana, aganira na BTN dukesha iyi nkuru yemeje aya makuru agira ati “Saa tatu za mu gitondo, nibwo umukozi wacu wakoraga amasuku yaje kutubwira ko yumvishe umwana aririra mu bwiherero noneho natwe tuhageze dusanga koko ari nk’umwana wari urimo ntakuzuyaza duhita duhamagara ushinzwe umutekano mu mudugudu dukoreramo wa Giporoso ll. Mutekano yahise ahuruza habanza kuza abakozi b’urwego rwa DASSO bari kumwe n’abanyerondo.”

Hakizimana yakomeje avuga ko hahise hatangwa ubutabazi bw’ibanze nyuma izindi nzego zirimo na RIB zihita zihagera. Yagize ati “Bakihagera hahise hakorwa ubutabazi kuko n’izindi nzego z’umutekano za Polisi na RIB zahise zihagera. Abasore b’inkwakuzi bahise bacukura ubwo bwiherero boherezamo ikintu umwana akurwamo agihumeka.”

Uyu muyobozi abajijwe niba uwajugunye uwo mwana mu bwiherero yari ari muri ibyo bitaro yasubije agira ati “Mu by’ukuri nyina w’uyu mwana yavuye ahandi araza yinjira aho ibitaro bikorera akomereza ku bwiherero cyane ko umuzamu wacu ucunga umutekano arara muri salon bityo rero bitewe nuko nta gipangu tugira byamworoheye ku buryo ntawari kumubona.”

Inkuru Wasoma:  Rusizi: Umukobwa wavuze ko yasambanyijwe n’umuganga bari mu isuzumiro yasobanuye uko byagenze

Icyakora ngo k’ubw’amahirwe uyu mwana w’umukobwa yakuwe mu bwiherero atarashiramo umwuka, ahita ahabwa ubutabazi bw’ibanze n’ibi butaro. Ubuyobozi bwahise buhamagara imbangukiragutabara kugira ngo ajyanwa mu Bitaro bya Muhima yitabweho byisumbuyeho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, ibi byabereyemo yahamirije BTN aya makuru, gusa atangaza ko uri inyuma y’icyo gikorwa kibi ataramenyekana ndetse na nyina w’umwana ataramenyekana kuko inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira akazi.

Mu gihe Muganga Hakizimana yahumurije abakiriya bagana ibi Bitaro ndetse n’abaturage muri rusange ababwira ko ibyabaye bitigeze bihungabanya serivisi basanzwe batanga.

Inkuru Wasoma:  Perezida Paul Kagame yemeye kuzagirana ibiganiro na Felix Tshisekedi

Icyakora ngo k’ubw’amahirwe uyu mwana w’umukobwa yakuwe mu bwiherero atarashiramo umwuka, ahita ahabwa ubutabazi bw’ibanze n’ibi butaro. Ubuyobozi bwahise buhamagara imbangukiragutabara kugira ngo ajyanwa mu Bitaro bya Muhima yitabweho byisumbuyeho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, ibi byabereyemo yahamirije BTN aya makuru, gusa atangaza ko uri inyuma y’icyo gikorwa kibi ataramenyekana ndetse na nyina w’umwana ataramenyekana kuko inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira akazi.

Mu gihe Muganga Hakizimana yahumurije abakiriya bagana ibi Bitaro ndetse n’abaturage muri rusange ababwira ko ibyabaye bitigeze bihungabanya serivisi basanzwe batanga.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved