Umubyeyi yabwiye Perezida Paul Kagame akarengane gakomeye yakorewe mu Bitaro bikagera aho umwana we abora ubwonko

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori bya Rwanda Day, yaganiriye n’Abanyarwanda batuye mu bihugu bitandukanye ndetse haboneka umubyeyi uvuga ko yari yaramubuze ngo amubwire iby’akarengane yakorewe bikangiza umwana we.

Ubwo umwanya wo gutanga ibibazo no gushimira wageraga, uyu mubyeyi yahagurutse ateruye umwana we avuga ko anejejwe cyane no kubona Perezida Kagame kuko yari yarasenze kenshi cyane ngo azabonane nawe. Ati “Nyakubahwa Perezida, nasabye ijuru ngo rizakumpe nkubone none ndakubonye…, Imana ishimwe nk’uko uhaguruka ngo u Rwanda ntirukababare, ukanga ko ikiremwamuntu cyababara.”

Uyu mubyeyi witwa Uwajamahoro Nadine wavugaga yitsa umutima yavuze ko ahagurutse abitewe n’agahinda yatewe n’umwana we, avuga ko yagize akarengane ubwo yajyaga kubyara kuko yari afite radenvu yo kubagwa, akigera kwa muganga bamubwiye ko baramubyara saa 08:00 za mu gitondo.

Akomeza avuga ko ageza kwa muganga bamwambitse sonde, byagera mu masaha ya saa munani umwana akaza ariko agakubita umutwe kuri sonde, undi agakomeza gutabaza. avuga ko abaganga batinze kuza kumubyaza kuko bahageze saa kumi n’imwe za mu gitondo, biviramo umwana we kubora ubwonko.

Uwajamahoro avuga ko yabyariye mu bitaro bya Faisali ndetse umuganga witwa David amubwira ko umwana we atazarenza ukwezi ariho. Uyu mubyeyi avuga ko ibintu byakomeye ashaka uko ajya muri Amerika kuvuza umwana we, kugeza ubwo amujyanye ku bitaro bya Chilidren National Washington muri Amerika, aho nabo bamubwiye ko ubwonko bw’umwana we bwaboze kuva akivuka.

Inkuru Wasoma:  RCS yatanze ukuri ku byagaragaye CG Gasana afatwa bitandukanye n'izindi mfungwa ku rukiko

Asobanura ko kubera ibyabaye ku mwana we yagiye kurega ku Rukiko rwa Gasabo ariko ngo urubanza barumira areba kandi ibimenyetso bigaragara. Uwajamahoro yasabye Perezida Kagame kwinjira mu kibazo cye ukuri kukagaragara kuko kugeza ubu umwana we ntareba, ntiyumva, ntagenda kandi ngo biramubabaza nk’umubyeyi.

Kugeza ubu Uwajamahoro avuga ko nubwo aba muri Amerika, kubera igikomere yatewe n’umwana we yahisemo gukora ibishoboka byose agafasha abana babana n’ubumuga, aho kugeza ubu afite abana 12 afashiriza mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse ko hari byinshi yahisemo kwigomwa ariko abo bana bakabaho neza.

Uyu mubyeyi yasoje avuga ko n’ubwo umwana we yahuye n’akarengane cyangwa se bikaba ngomba ko arenganurwa, atazacika intege mu gufasha abana bafite ubumuga kuko bahura n’ibibazo bikomeye mu buzima bw’abo bwa buri munsi ndetse ngo afite intego yo gushinga ikigo gifasha abana bafite ubumuga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved