Nk’uko byari biteganijwe, urubanza rwa Titi Brown rwabaye kuri uyu 20 Nyakanga 2023 aho rwatangiye kuva saa 9:21 z’igitondo. Nubwo ubushinjacyaha aribwo bwatanze ibimenyetso bya DNA ariko ntabwo byagendeweho ku byifuzo byabwo, kuko zaje kugaragaza ko Titi Brown atigeze aryamana n’uwo mukobwa akurikiranweho gusambanya.
Ubushinjacyaha bwasabye ko harebwa ibindi bimenyetso birimo ubuhamya bwa nyina w’uwo mukobwa ndetse na nyiri ubwite. Muri iki kirego aregwamo gusambanya umwana utujuje ubukure, Titi Brown mu kwisobanura yasabye ubushinjacyaha gusoma raporo ya muganga neza, kuko iyo raporo yemeza ko inda uwo mukobwa yatewe Atari iye.
Nubwo ubushinjacyaha aribwo bwasabye DNA, ariko ntabwo buri kuyishingiraho mu bimenyetso bushaka kwifashisha muri uru rubanza, gusa rugakomeza gusabira Titi Brown ko yafungwa imyaka 25. Titi Brown yatanze ubuhamya bwe kuri polisi avuga ko uwo mukobwa yamusabye ko yamwigisha kubyina, amubwira ko yaza kumureba aho aba akanareba tike azajya akoresha aje kwiga, gusa ngo ntabwo yigeze yinjira mu nzu.
Mu rukiko Titi Brown yabwiye umucamanza ko uwo mukobwa atamusambanyije, ndetse yewe ntanubwo banavuganaga cyane, gusa kuba aba mu myidagaduro bikaba bishoboka ko hari uwamumutumyeho. Yakomeje avuga ko ubushinjacyaha bwasabye ko apimbwa AND basanga ntiyamusambanyije, kuba mama we avuga ko yamusambanyije, ntabwo yari ahari ngo abihamye.
Raporo ya muganga ivuga ko uwo mukobwa yasambanyijwe, ariko atasambanyijwe na Titi Brown, aho inda yavanwemo kugira ngo barebe uwayimuteye, kugira ngo hemezwe ko yasambanyijwe hapimwa amasohoro.
Uburanira Titi Brown, Me. Mbonyimpaye Elias avuga ko nyina w’uwo mukobwa ashobora kuba abifitemo izindi nyungu, kuko ibimenyetso by’ikoranabuhanga birimo icyemezo cy’amavuko, icyo gutwita byose ntibyerekana ko Titi Brown ariwe wateye inda uwo mukobwa.
Me. Mbinyimpaye yavuze ko bibabaje kuba ubushinjacyaba aribwo bwagaragaje ibimenyetso ariko bukaba budashaka kubigenderaho, bitari ibyo Titi Brown ntabwo icyaha kimuhama, mu gihe Titi n’uruhande rwe basaba kugendera kubimenyetso bya Gihanga, ubushinjacyaha bugaragaza ko batabigenderaho. Umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa kuwa 20 Nzeri 2023, urukiko ruvuga ko ukwezi kwa Kanama kuzabamo ikiruhuko cy’abacamanza.