Umucamanza w’Umunya-Uganda w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yakatiwe gufungwa imyaka itandatu n’amezi ane nyuma yo guhamwa no guhatira umugore gukora nk’umucakara wo mu rugo.

Umucamanza Lydia Mugambe, w’imyaka 50, yigaga amategeko ku rwego rw’ikirenga (PhD) kuri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza ubwo polisi yatahuraga ko afite umugore ukiri muto umukorera mu rugo iwe nk’umukozi wo mu rugo (umuyaya) ndetse wita no ku bana atabihemberwa.

Mugambe, usanzwe ari n’umucamanza mu rukiko rukuru rwa Uganda, yafunzwe ku wa gatanu n’urukiko rwa ‘Oxford Crown Court’ nyuma yuko muri Werurwe (3) uyu mwaka ahamwe n’ibyaha by’ubucakara bwo muri iki gihe.

Mu kumukatira igihano, umucamanza David Foxton yavuze ko Mugambe “ntiyagaragaje kwicuza na busa” ku bikorwa bye ndetse yari yashatse “kwegeka ku ngufu” ibyabaye ku wo yabikoreye.

 

Mugambe yakoze uburiganya bwo kubonera uwo mugore uruhushya rwo kwinjira mu gihugu (‘visa’) ariko muri iyo ‘visa’ hari harimo ko azajya ahembwa nk’umukozi wihariye wo mu rugo rw’umudipolomate w’Umunya-Uganda John Mugerwa, wahoze yungirije ambasaderi wa Uganda mu Bwongereza, agakorera kuri ambasade ya Uganda i London.

Abashinjacyaha bavuze ko Mugerwa yarishye iyo ‘visa’ y’uwakorewe icyaha kandi abizi ko mu by’ukuri azakora ubucakara kwa Mugambe.

Ku ruhande rwe, urukiko rwumvise ko Mugambe na we yari kumwitura ubufasha bujyanye n’urundi rubanza rwo muri Uganda Mugerwa aregwamo.

Urukiko rwumvise ko Mugambe yarishye urugendo rw’indege rw’uwo yakoreye icyaha ndetse ajya kumufata ku kibuga cy’indege – ariko uwo mugore ukiri muto yaje guhinduka umucakara mu rugo rw’uwo mucamanza ruri mu cyaro cya Kidlington, mu karere ka Oxfordshire, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Ubwongereza.

Umucamanza Foxton yavuze ko uru ari “urubanza rubabaje cyane”, ubwo yavugaga mu ncamake ibyo Mugambe yagezeho mu rwego rw’ubucamanza, birimo n’umurimo yakoze wo kurengera uburenganzira bwa muntu.

Mu itangazo ryanditse, umushinjacyaha Caroline Haughey KC yasomeye urukiko, uwakorewe icyaha yavuze ukuntu yabayeho “mu bwoba hafi buri gihe” kubera igihagararo gikomeye (ijambo rikomeye) Mugambe afite muri Uganda.

Uwo mugore, udashobora kuvugwa mu izina ku mpamvu z’amategeko, yavuze ko “sinshobora gusubira muri Uganda” kubera ubwoba bw’ibishobora kumubaho. Yongeyeho ko bishoboka ko atazongera kubona nyina ukundi.

Umushinjacyaha Haughey yavuze ko Mugambe yanyunyuje imitsi y’uwo yakoreye icyaha, mu gufatirana kuba nta bumenyi afite ku burenganzira bw’abakozi no kumuyobya ku bijyanye n’impamvu yagiye mu Bwongereza.

Umushinjacyaha yavuze ko hari “ukutangana kw’imbaraga kugaragara kandi gukomeye mu mubano” hagati ya Mugambe n’uwo yakoreye icyaha.

Ubushinjacyaha bwemereye polisi kurega Mugerwa ubufatanyacyaha ariko yari afite ubudahangarwa bwa dipolomasi, ndetse leta ya Uganda ntiyabumukuyeho.

Lydia Mugambe yambaye ikamba rifata imisatsi ndetse yambaye n'amaherena.

Mugambe yari yahakanye guhatira uwo mugore w’Umunya-Uganda gukora akazi ko mu rugo ndetse yavuze ko “buri gihe” yamufataga mu buryo burimo urukundo, kumwitaho no kumwihanganira.

Umupolisi mukuru Ben Clark, wo mu ishami rya polisi rikorera mu karere ka Thames Valley, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Ubwongereza, yavuze ko “nta gushidikanya” ko Mugambe yari abizi ko yari arimo gukora ibyaha.

Uwo mupolisi yagize ati: “Ubucakara bwo muri iki gihe ni icyaha gitangazwa gacyeya kandi nizeye ko ubutwari bw’uwakorewe icyaha muri uru rubanza bushishikariza abandi bakorerwa ubucakara bwo muri iki gihe kuvuga ibyababayeho.”

Umuvugizi wa Kaminuza ya Oxford yavuze ko iyi Kaminuza “ibabajwe cyane” n’ibyaha by’umunyeshuri wayo.

Uwo muvugizi yongeyeho ati: “Kaminuza ubu irimo gutangira igikorwa cyayo cyo mu rwego rw’imyitwarire, gifite ububasha bwo kwirukana abanyeshuri bahamwe n’ibyaha bikomeye.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.