Mu bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika no muri Aziya, haracyagaragara umuco wo gupima ubusugi ku bakobwa, aho bamwe bapimwa mbere y’uko bashyingirwa cyangwa iyo bivugwa ko bafashwe ku ngufu, hagamijwe gushaka ibimenyetso bigaragaza ko batarigeze bakora imibonano mpuzabitsina.

 

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igikorwa cyo gupima ubusugi gishingira ku gusuzuma agace kari imbere mu gitsina k’umukobwa kitwa “ince” (hymen), harebwa niba kataracika. Abaganga cyangwa abandi bantu, rimwe na rimwe batabifitiye uburenganzira, bashobora no gukoresha intoki mu gitsina cy’umukobwa mu rwego rwo kugenzura ubusugi bwe.

 

Nubwo abemera uyu muco bawushyigikira bavuga ko ari uburyo bwo gupima ubudahemuka bw’umukobwa mbere yo gushyingirwa, OMS irabihakana yivuye inyuma, ivuga ko nta kimenyetso cya siyansi na kimwe cyemeza ko iyo “ince” ikimeze uko bayitekereza ari ikimenyetso cy’ubusugi. Kandi bishoboka ko ishobora gucika bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo nko gukora siporo, kurira igiti, kugwa cyangwa izindi mpanuka zidasanzwe — byose bitavuze ko umukobwa yaba yararyamanye n’umugabo.

 

Inzobere mu by’uburenganzira bwa muntu zivuga ko ibi bipimo ari agasuzuguro n’ihohoterwa rikorerwa igitsina gore, kuko usanga nta musore upimwa “ubumanzi” bwe. Ibi bishyira igitutu gikabije ku bakobwa, bamwe bagahora mu bwoba bwo kuzangwa, abandi bagashinjwa ibyo batakoze.

 

Mu bihugu bimwe na bimwe, nko mu Burundi, bivugwa ko gupima ubusugi gikoreshwa mu gihe umukobwa avuga ko yafashwe ku ngufu, aho bahera babanza kugenzura niba koko yari isugi, ibintu bishobora gutuma uwahuye n’ibyo bibazo yongera guhohoterwa aho gufashwa.

 

Mu gihugu cya Maroc, bamwe mu bakobwa batangiye gukoresha amayeri yo kwerekana ko ari amasugi, aho bashyira mu gitsina ikinini kizwi nka capsule du sang, kirimo ifu itukura, kigatuma mu gihe cy’imibonano haza amaraso, bigatuma umugabo atekereza ko ari isugi.

 

OMS yamaganye ibi bikorwa, ivuga ko nta shingiro rya siyansi bifite, kandi ko ari ibikorwa byibasira uburenganzira bwa muntu. Ivuga kandi ko ibyo bipimo bishobora guteza ibikomere ku mubiri no ku mutima, bikaba byanatera ihungabana rikomeye ku bakobwa babikorerwa.

 

Ibihugu bikigaragaramo iyi myitwarire irimo Iran, Indonesia, Irak, Maroc, Afurika y’Epfo, Tajikistan n’u Burundi. Nubwo hari ibihugu bimwe byatangiye kubikumira, ahandi ni umuco ukomeje gufatwa nk’ibisanzwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.