Mu masaha ya nimugoroba kuwa 18 gicurasi 2023, nibwo abatahaga babonye umurambo w’umusore witwa Iradukunda Egide w’imyaka 31 wacuruzaga mituyu (MetoU) muri santere ya Gekenke mu karere ka Gakenke, mu mudugudu wa Karukara, akagari ka Gisozi, bigaragara ko yatemaguwe atewe ibyuma mu mutwe. Byaketswe ko ubu bugizi bwa nabi bwakozwe n’abamutze atashye avuye gucuruza muri ayo masaha.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru SP Alex Ndayisenga, yemeje aya makuru avuga ko abaturage bamaze gutabaza polisi yahise ihagera kugira ngo hakorwe iperereza ry’ibanze. Sp Ndayisenga yavuze ko abagizi ba nabi nyuma yo gutema nyakwigendera, bamutwaye ibyo yari afite byose uretse aga terefone ko mu bwoko bwa Tecno yakoreshaga acuruza ama unite.
Yakomeje avuga ko byabaye ngombwa ko n’ikipe y’ubugenzacyaha ishinzwe gukusanya ibimenyetso ihagera irabyegeranya n’umurambo wa nyakwigendera ujyana ku bitaro bya Nemba kugira ngo ukorerwe isuzuma hanakomeza iperereza kugira ngo abagize uruhare muri uru rupfu rwe bashakishwe bahanwe.
Kigalitoday yamenye amakuru ko abagizi ba nabi bamaze kwica nyakwigendera, baje guhura n’undi mugabo ushinzwe umutekano muri ako gace (Inkeragutabara0 witwa Nzabonimpa Augustin wari ugiye mu kazi ka nijoro, bagiye kumutema na we ahita yiruka arabacika.
SP Ndayisenga yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, anawizeza ko polisi iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ababikoze bahanwe. Yanaburiye abakora ibyaha nk’ibi ngibi ababwira ko baba bibeshya niba batekereza ko babikora ntibamenyekane. Yakomeje avuga kandi ko abantu bagomba kumenya ko ntawe uhirwa no gutungwa n’ibyo atakoreye kandi ntawe ubikora ufite aho kwihisha, bityo byanze bikunze bizarangira babafashe.
Ruhashya Charles, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nemba, yavuze ko gutakaza umusore nk’uyu wikoreraga atunze n’umuryango we ari igihombo gikabije ku muryango n’igihugu, asaba abaturage kujya bataha kare kugira ngo birinde ko hari uwabagirira nabi. Amakuru avuga ko uyu musore aho yiciwe ari hafi n’aho yatahaga kuko ari muri metero 30 gusa.