Ni inkuru iri kuvugwa cyane mu mujyi wa Kigali, aho umugore usanzwe acururiza muri Kigali yiyitiriye izina ry’igitsina cy’abagore agamije gukurura abakiriya. Uyu mugore yari asanzwe acururiza mu mudugudu wa Mucyuranyana, akagari ka Munanira II Umurenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge, abamuzi bavuze ko yiyise iri zina kugira ngo atware abakiriye benshi b’abandi bacuruzi b’inzoga muri aka gace.
Bakomeje bavuga ko byamuhiriye kubera ko ngo abagabo benshi bazaga kunywera iwe bagamije kumwirebera banibaza impamvu umugore yahitamo kwiyita izina ry’igitsina cy’abagore. Umusore umwe utuye muri Café Nyakabanda yavuze ko yatunguwe cyane ubwo yajyaga kunywerayo ashaka gushira amatsiko, agasanga ari umugore mwiza mu gihe abandi bo bakundaga gutekereza ko ari nk’indaya.
Yavuze ko abandi bamubwiraga ko iyo bari kunywera kuri uwo mugore haba hashyushye, nibwo yafashe umwanzuro wo kujyayo ngo amwirebere agezeyo atungurwa no gusanga ari umugore mwiza utakeka ko yakwiyita iryo zina. Undi mubyeyi witwa Mukamugema na we yavuze ko yatunguwe cyane no kumva uwo mugore w’umucuruzi yariyise izina ry’igitsina cy’abagore, yagize ati “Muri karabaye baramuzi, gusa njye nabanje kugira ngo ni amagambo y’abasinzi bavuga batebya, ariko nyuma naje kumva abyivugira abirahira ubwo yari yagiranye ikibazo n’umwe mu bakiriya ndatungurwa.”
Uwo mubyeyi yakomeje avuga ko amaze kumva uwo mugore ari kwirahira iryo zina hari n’abagabo, yamwegereye ngo amubuze kubivuga, atungurwa no kumva amusubije ko n’abo mu muryango we iryo zina barizi. Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yagiye ashwana cyane n’abana be kenshi bamubuza kwiyita iryo zina ariko akababera ibamba mu gihe bo bamubwira ko ribatera ipfunwe. Uyu mubyeyi yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko yumva nta kibazo kirimo kubera ko buri wese afite uburenganzira bwo kwitwa izina ashaka kandi we binatuma abona abakiriya mu gihe cyose nta muntu abangamira.